RFL
Kigali

Celestin Gakwaya, Fabiola, Richard Mwanangu, n'abandi bakinnyi ba filime bakomeye muri filime imwe-INCAMAKE YAYO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:20/08/2014 13:29
4


Abakinnyi ba filime bamaze kumenyekana muri sinema nyarwanda nka Celestin Gakwaya, Fabiola, Richard Mwanangu, Irunga benshi bazi nka Pastor Feke,… bagiye kugaragara muri filime imwe yiswe “Ishyamba si Ryeru” igiye kujya hanze.



Iyi filime ivuga inkuru y’abasore n’inkumi bajya gutembera mu ishyamba bakaza guhuriramo n’ibibazo aho inyeshyamba zibashimuta, ubusanzwe mu gihe cy’ikorwa ryayo yitwaga Anti-criminal Police, gusa ikaba yaraje guhindurirwa izina ikitwa Ishyamba si Ryeru.

Ishyamba

Filime Ishyamba Si Ryeru

Mu kiganiro twagiranye na Berwa Ephraim ariwe nyir’iyi filime akaba anayikinamo nk'uyoboye ikipe y'aba basore n'inkumi baba bagiye kwinezeza, twatangiye tumubaza impamvu yatumye ahindura amazina y’iyi filime akava kuri Anti-criminal Police ikitwa Ishyamba si Ryeru, yadusubije ati: “nararebye nsanga ririya zina rikomeye, ndetse hari na benshi najyaga ndibwira ugasanga ntibaryumva cyangwa se baribazaho byinshi, nuko mpitamo kuyita Ishyamba si Ryeru kuko n’ubundi ikinirwa mu ishyamba.”

Inyarwanda.com: Ese ubundi ni iyihe mpamvu wari wayise Anti-criminal Police?

Ephraim: Impamvu ni uko polisi ifite akamaro kanini muri iyi filime, kuko abo bana bashimutwa n’inyeshyamba ni polisi ibatabara. Nkaba narashakaga kugaragaza imbaraga za polisi mu kurokora abantu cyangwa se gucunga umutekano wabo.

INCAMAKE YA FILIME ISHYAMBA SI RYERU:


Muri iyi filime nk’uko asanzwe amenyerewe gukina ari umugome muri filime zinyuranye, Celestin Gakwaya wamenyekanye nka Nkaka muri filime Serwakira niwe uzakina ari umukuru w’izi nyeshyamba zishimuta aba bantu bikaba biteganyijwe ko izagera hanze kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki 25 Kanama.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • maisha by emile9 years ago
    Turabashyigikiye!!!!
  • justin9 years ago
    dont miss. me tu
  • Evode mbonimana9 years ago
    nayikunze peeee ni danger
  • Habineza Charles9 years ago
    Ntabintu Byinshi Iyi Filme Nyifashe Nkikosora !!!!!! Ubumara.Com





Inyarwanda BACKGROUND