RFL
Kigali

Byinshi wamenya kuri Filime ‘Blade Runner 2049’ ikunzwe cyane muri iyi minsi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/10/2017 18:35
3


Nk’uko Neil abivuga, kongera kubona undi mukinnyi ukunzwe nka Harrison Ford ni ishoramari ryuzuye muri iyi mikinire no kwiyumvanamo kwe na Gosling ni nk’urufunguzo rutuma 'Blade Runner 2049' irushaho gukundwa.



Mu by’ukuri, iteye intambwe cyane biteza imbere inkomoko yayo no gutuma ibibazo byose byo gukunda film bizamurwa cyane hariya kandi biri ngombwa. Birumvikana ko byari kukurenga ubaye utararebye inkomoko yayo ariko niba warayikunze, ntiwabasha 'Blade Runner 2049'

Nk’uko bigaragara kuri Bollymoviereviewz, ikintu cyiza cyane kiri muri iyi filmi, ni uburyo Villeneuve n’umwanditsi we Hampton Fancher ndetse na Michael Green basa n’abatuyobora bikomeye. Harimo ikintu kimeze nk’imbaraga z’umwijima mu kazi ndetse n’amabanga akomeye ahantu hose nko kugaruka kwa K. Ibi ni ibyavuzwe na Mihir Fadnavis

Blade Runner 2049 ni filimi yagutse kandi ikunzwe cyane. Irimo byinshi byo muri Bibiliya nk’Igiti cy’Ubuzima cya Terence Malick, Guceceka kwa Martin Scorsese n’ibindi bisaba kuyireba kenshi mu bushishozi. Harimo imbaraga nyinshi nka; Villeneuve, Gosling ndetse na Hans Zimmer, bose bishyira hamwe kugira ngo bakore ikintu kitazigera kibagirana. 

Deakins na Villeneuve ntibakunda guhindurirwa amasura nk’uko Johnson Thomas abivuga. Ahubwo bakunda uburyo bw’umwimerere n’amajwi akoze neza kandi bigahura cyane ku buryo ubireba atifuza kubihunza amaso kuko bafatwa nk’abahanga birengeje ibimenyerewe.  Ibi ndetse n’uburyo bwo kumurika ni bimwe mu bituma Oscar Goldmine arushaho kumenyekana cyane.

Inkuru ya Blade Runner 2049 mu ncamake

Officer K (Ryan Gosling), ni Blade runner mushya mu gipolisi cya Los Angeles, avumbura ibanga ryahishwe igihe kirekire rikaba ryashoboraga guteza akaga muri sosiyete. Iri vumbura rye rimwerekeza ku gushakisha Rick Deckard (Harrison Ford), uwahoze ari Blade runner wari umaze imyaka 30 yaraburiwe irengero. Iyi filime yasohotse tariki 05 Ukwakira, 2017 mu gihugu cy’u Buhinde, iyoborwa na Denis Villeneuve, ikaba imara amasaha abiri n’iminota 43 (2h 43 min).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Givia6 years ago
    Urashoboye ksa! Courage
  • Nana6 years ago
    Wow ni byiza kutugezaho imvano yiyi movie
  • ngabo patos6 years ago
    Kbsa iyi film irarenze, dushakire nizindi





Inyarwanda BACKGROUND