RFL
Kigali

BOX OFFICE: The Meg niyo filime yagurishiwe cyane muri iyi weekend turangije

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/08/2018 17:23
0


The Meg ni filime yasohotse kuri uyu wa 5 tariki 10/08/2018, ikinamo Jason Statham uzwi cyane nka Transporter, iri mu bwoko bwa Sci-Fi Thriller kuyikora byatwaye miliyoni 130 z’amadolari ikaba icuruzwa na Warner Bros. muri Amerika gusa yinjije $44,500,000 wateranyaho ayo yacurujwe ahandi hose ku isi bikaba $141,500,000.



2. Mission: Impossible- Fallout

 BOX OFFICE: Mission Impossible 6 iracyayoboye filime ziri kugurwa cyane ku isi

Mission Impossible: Fallout niyo filime iza ku mwanya wa kabiri mu zagurishijwe cyane muri iyi weekend tuvuyemo, dore ko yinjije $20,000,000. Kuyikora byatwaye miliyoni 178 z’amadolari, yasohotse ku itariki 27/07/2018. Icuruzwa na Paramount, kugeza ubu imaze kwinjiza $437,567,284. Ubushize niyo yari ku mwanya wa mbere.

3. Disney’s Christopher Robin

Image result for Disney’s Christopher Robin

Ni filime icuruzwa na Buena Vista, yasohotse ku itariki 03/08/2018. Amafaranga yakoreshejwe mu kuyitunganya ntiyigeze atangazwa, muri iyi weekend yinjije $12,430,000 muri Amerika gusa, ku isi hose yinjije $62,119,317. Ubushize yari ku mwanya wa 2.

4. Slender Man

Image result for slender man movie

Muri iyi weekend yinjije $11,325,000 muri Amerika gusa akaba ari nayo mafaranga yonyine imaze kwinjiza, yasohotse kuri uyu wa gatanu tariki 10/08/2018. Ni filime iteye ubwoba, kuyikora byatwaye miliyoni 10 z’amadolari.

5. BlacKkKlansman

Related image

Ni filime icuruzwa Focus Features, yasohotse kuri uyu wa gatanu tariki 10/08/2018, kuyikora byatwaye miliyoni 15 z’amadolari. Muri iyi weekend yinjije $10,799,000 muri Amerika gusa, ku isi hose yinjije $11,199,000.

6. The Spy Who Dumped Me

Image result for The Spy Who Dumped Me movie

Ni filime ya Lionsgate yasohotse tariki 03/08/2018 iri mu bwoko bwa Action Comedy. Muri iyi weekend yinjije $6,600,000, kuyikora byatwaye miliyoni 40 z’amadolari. Kugeza ubu iyi filime imaze kwinjiza $26,293,620. Ubushize yari ku mwanya wa 3 muri filime zagurishijwe cyane.

7. Mamma Mia! Here We Go Again

Image result for Mamma Mia! Here We Go Again movie

Niyo iza ku mwanya wa 7 muri filime zacurujwe cyane muri iyi weekend, yasohotse tariki 20/07/2018. Yabashije kwinjiza $5,820,000 muri Amerika gusa muri iyi weekend, ku isi hose yinjije $280,831,200. Icuruzwa na Universal, amafaranga byari byatwaye ngo itunganywe ni miliyoni 75 z’amadolari. Ubushize niyo yari ku mwanya wa 4.

8. The Equalizer 2

Image result for The Equalizer 2

Muri 2014 nibwo abakunda kureba filime bamenye igice cya mbere cya filime Equalizer ifite umugabo w’umuhanga Denzel Washington nk’umukinnyi w’imena. Igice cyayo cya 2 ubu kiri ku mwanya wa 8 muri filime ziri kugurwa cyane ku isi. Muri iyi weekend yinjije $5,500,000. Kuyikora byatwaye miliyoni 62 z’amadolari, kuva yasohoka imaze kwinjiza $99,845,928. Icuruzwa na Sony/Columbia, ubushize niyo yari ku mwanya wa 5 muri filime zacurujwe cyane ku isi. Iyi filime yasohotse tariki 20/07/2018.

9. Hotel Transylvania 3: Summer Vacation

Image result for Hotel Transylvania 3: Summer Vacation

Iza ku mwanya wa 9, yinjije $5,110,000 muri iyi weekend, icuruzwa na Sony ikaba yarasohotse ku itariki 13/07/2018. Gukora iyi filime byatwaye miliyoni 80 z’amadolari ariko kugeza ubu imaze kwinjiza $378,287,391. Ubushize iyi filime niyo yari ku mwanya wa 6 muri filime zacurujwe cyane.

10. Ant-Man and the Wasp

Image result for Ant-Man and the Wasp

Muri iyi weekend yinjije $4,048,000, icuruzwa na Buena Vista ikaba yarasohotse ku itariki 06/07/2018.  Amafaranga yakoreshejwe mu gukora iyi filime ntiyigeze atangazwa, kuva yasohoka kugeza ubu imaze kwinjiza $448,918,344. Ubushize yari ku mwanya wa 7.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND