RFL
Kigali

BOX OFFICE: The Fate of the Furious yaciye agahigo muri sinema iba iya mbere icuruje amafaranga menshi mu gihe gito

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/04/2017 14:06
2


Box Office y’iyi weekend isanze mu isi ya sinema filime The Fate of the Furious, igice cya 8 cya Fast and Furious Franchise ari yo iyoboye izindi mu zagurishiwe cyane aho yinjije $532,481,640 mu minsi 2 gusa, agahigo katigeze gacibwa n’indi filime iyo ariyo yose mu mateka ya sinema.



Iyi filime igaragaramo abakinnyi bakunzwe cyane muri filime za 'action' nka Jason Statham uzwi nka Transporter, Dwayne Johnson a.k.a The Rock, Vin Diesel, Michelle Rodriguez, Ludacris, Tyrese Gibson n’abandi, iyi filime icuruzwa na Universal, yayobowe na Gary Gray. Muri iyi weekend yinjije $100,181,640 muri Amerika gusa, naho ku isi hose iyi filime imaze kwinjiza $532,481,640, kuyikora byatwaye miliyoni 250 z’amadolari, yasohotse ku itariki 14/04/2017.

2. The Boss Baby

Iyi filime muri iyi weekend yinjije $15,540,000, icuruzwa na Fox, yasohotse ku itariki 31/03/2017, amafaranga byatwaye mu kuyitegura ntazwi, iyi filime imaze kwinjiza ku isi hose ni $238,881,247. Ubushize iyi filime niyo yari ku mwanya wa 1.

3. Beauty and the Beast

 BOX OFFICE: Beauty and the Beast (2017) ikomeje kuba iya mbere muri filime zacurujwe cyane muri weekend

Iyi filime yasohotse itegerejwe na benshi, uyu munsi nibwo yujuje ukwezi kumwe iri ku isoko kuko yasohotse ku itariki 17/03/2017. Iyi filime muri uku kwezi kumwe imaze ku isoko imaze kwinjiza arenga miliyari y’amadolari. Muri iyi weekend yinjije $13,634,000, icuruzwa na Buena Vista, kuyikora byatwaye miliyoni 160 z’amadolari, kugeza ubu imaze kwinjiza $1,043,049,751. Ubushize yari ku mwanya wa 2.

4.Smurfs: The Lost Village

Niyo iza ku mwanya wa 4 mu zaguzwe cyane muri iyi weekend, yinjije $6,500,000, icuruzwa na Sony/Colombia, yasohotse ku itariki 07/04/2017, kuyikora byatwaye miliyoni 60 z’amadolari ikaba imaze kwinjiza $95,028,326 ku isi hose. Iyi filime muri weekend yashize yari ku mwanya wa 3.

5. Going in Style (2017)

Iyi filime muri iyi weekend yinjije $6,350,000, icuruzwa na Warner Bros (New Line), yasohotse ku itariki 07/04/2017. Kuyitunganya byatwaye miliyoni 25 z’amadolari, kugeza ubu imaze kwinjiza $35,076,352. Ubushize yari ku mwanya wa 4.

6. Gifted

Yinjije $3,000,000 muri iyi weekend, ni filime icuruzwa na Fox Searchlight ikaba yarasohotse ku itariki 07/04/2017. Iyi filime kugeza ubu icuruzwa muri leta zunze ubumwe za Amerika, amafaranga yakoreshejwe mu kuyikora ntiyigeze atangazwa, kuva yahosoka imaze kwinjiza $4,369,910.

7. Get Out

Ni filime yo mu bwoko bwa horror (iteye ubwoba), muri iyi weekend yinjije $2,917,865 ikaba icuruzwa na Universal. Yasohotse ku itariki 24/04/2017, kuyikora byatwaye miliyoni 4.5 z,amadolari, kugeza ubu imaze kwinjiza $183,547,880. Ubushize yari ku mwanya wa 8.

8. Power Rangers (2017)

Iyi filime muri iyi weekend yinjije $2,850,000, icuruzwa na Lionsgate, yasohotse ku itariki 24/03/2017. Kuyikora byatwaye miliyoni 100 z’amadolari, kugeza ubu imaze kwinjiza $128,263,748. Ubushize yari ku mwanya wa 6.

9. The Case for Christ

Yasohotse ku itariki 07/04/2017, icuruzwa na Pure Flix, amafaranga yakoreshejwe mu kuyitunganya ntazwi, muri iyi weekend yinjije $2,720,000, kuva yasohoka imaze kwinjiza $8,447,704. Ubushize yari ku mwanya wa 10.

10. Kong: Skull Island

BOX OFFICE: Kong: Skull Island ni yo filime yacurujwe kurusha izindi muri iyi weekend

Yasohotse tariki 10/03/2017, icuruzwa na Warner Bros. Muri iyi weekend yinjije $2,670,000 muri leta zunze ubumwe za Amerika, ku isi hose imaze gucuruza $552,346,181, kuyikora byatwaye miliyoni 185 z’amadolari. Ubushize muyi yari ku mwanya wa 7.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • luckas7 years ago
    hello brothers ,sisters and friend of inyarwanda can you help for me any link you can download HD movies like those mentioned in Box office thanks for hearing. best regards Anarlick
  • Yves7 years ago
    f&f8 irabishyeee!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND