RFL
Kigali

BOX OFFICE: Expendables 3 yahombye bikomeye. Ese ni uko yibwe?

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:18/08/2014 9:20
2


Mu mpera z’iki cyumweru nibwo isi yari itegereje n’amatsiko menshi kureba uburyo filime Expendables igice cya 3, ikaba ari filime ihuriwemo n’ibihangange muri sinema ku isi ya rurema iri bwitware mu byumba bya cinema, gusa ntibyayihiriye. Igishyirwa mu majwi kuri iri homba kikaba ari ukwibwa.



Hashize ibyumweru 3 iyi filime ihuriwemo n’ibihangange nka Sylvestre Stallone, Arnold Schwarzenegger, Jason Statham, Jet Li,… yibwe ishyirwa kuri interineti aho abantu basaga miliyoni 2 bamaze kuyibikaho.

Mbere y’uko isohoka, benshi bagiye bayivugaho byinshi aho bamwe bemezaga ko iyi filime ni icuruzwa mu buryo bwari buteganyijwe izahomba kuko benshi mu bari kuzajya kuyireba bayifite muri mudasobwa zabo, gusa ibyatekerejwe byayibayeho kuko yinjije amafaranga macye cyane, munsi y’ayari ateganyijwe.

Expendables 3

Expendables 3 yahombye bigaragara

Iyi filime yashowemo amafaranga agera muri miliyoni 90 z’amadolari, muri izi mpera z’icyumweru yabashije kwinjiza miliyoni 16,2 z’amadolari yonyine, ikaba yaje ku mwanya wa 4 mu gihe byari biteganyijwe ko iza ku mwanya wa 3 ikinjiza miliyoni 24.

Ugereranyije n’ibice bya mbere byayibanjirije, iyi filime yahombye mu buryo bugaragara, dore ko itabashije no kugeza kuri 1/2 cy’amafaranga igice cya mbere cyinjije mu 2010, aho cyinjije miliyoni 35 ku cyumweru cya mbere, naho igice cya 2 mu 2012 kikabasha kwinjiza miliyoni 28 z’amadolari.

DORE UKO ZAKURIKIRANYE MURI IYI WEEKEND:

1.Teenage Mutant Ninja Turtles

Ku cyumweru cyayo cya 2, iyi filime yabashije kuza ku mwanya wa mbere aho yinjije miliyoni 28.4 z’amadolari.

2. Guardians of the Galaxy

Ku cyumweru cyayo cya 3, iyi filime igaragaramo ibihangange binyuranye nka Zoe Saldana (uzwi muri Colombiana), ijwi rya Bradley Cooper, ijwi rya Vin Diesel,… yabashije kwinjiza miliyoni 24.7 z’amadolari.

3. Let’s be cops

Nayo yari igiye hanze bwa mbere, niyo yahise ikubita inshuro Expendables 3 aho yaje kuri uyu mwanya na miliyoni 17.7 z’amadolari.

4. Expendables 3

Umwanya utari mwiza kuri iyi filime habe na gato, yabashije kwinjiza miliyoni 16.2 z’amadolari.

5. The Giver

Nayo yari igiye hanze bwa mbere, yabashije kwinjiza miliyoni 12.2 z’amadolari. Iyi filime igaragaramo abakinnyi nka Meryl Streep, Jeff Bridges, ndetse n'umuririmbyikazi Taylor Swift.

REBA INCAMAKE ZA EXPENDABLES 3:

N’ubwo bigoye kwemeza urugero rw’ingaruka iyibwa ry’iyi filime ryayigizeho, biragaragara ko gutenguhwa kwayo byatewe n’iki kibazo cyo kwibwa ikajya hanze itarasohoka.

Box Office Mojo

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Didier9 years ago
    Nibihangane ntakundi bibaho!!! gusa abakinnyemo ni abastar kbisa!
  • 9 years ago
    Mu bucuruzi habaho guhomba no kunguka! Nibihangane bibaho





Inyarwanda BACKGROUND