RFL
Kigali

Bobo Kelly yasohoye filime ngufi igaragaza ubugugu bw’abantu ku mafaranga (Yirebe hano)

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:4/10/2016 15:55
2


Bobo Kelly umwe mu bakinnyi ba filime akaba ni umwe mu basore bakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo nyinshi zitandukanye z'abahanzi ba hano mu Rwanda, nyuma yo gushyira hanze udufirime tugufi dusekeje ubu yongeye gushyira hanze akandi gafilime gasekeje kerekana ubugugu bw’abantu ku mafaranga.



Bobo Kelly ni umukinnyi wa filime wamenyekanye muri filime zitandukanye za hano mu Rwanda, aho twavuga nka Filime Catherine, Amahoro Abahe n’izindi. Uretse kugaragara muri izi filime yagiye anagaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye aho twavuga nka Ataha he na Hangover za  Young Grace n’indirimbo Ayiwe ya Oda Paccy n’izindi.

Uyu musore uretse ibi bikorwa ni numwe mu bajya bakora udufilime tugufi  twigisha abantu binyuze mu buryo bwo gusetsa. Nyuma y'utu dufilime agenera abantu binyuze ku rubuga rwa You Tube kuri ubu yongeye gushyira hanze agafilime kagufi gasekeje kitwa’ Test of Money’ kerekana uburyo abantu bitwara ku mafaranga. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com twamubajije inyungu akura mu gukora utu dufilime agira, ati

Utu dufilime nkora nta nyungu y'indi mba ndufitemo ahubwo ni uko mba ngira ngo nsabane na bantu banjye ndi umuntu ukunda gusabana kandi mba nifuza ko n'abantu baboneramo ubutumwa nifuza gutanga. Ikindi turuhura abantu nko mu gihe k'ikiruhuko kuko tuba tunasekeje. Ni muri ubwo buryo ngerageza gusabana n’abantu nkoresheje utu dufilime twanjye navuga ko ari zo nyungu mbona nta kindi”

Bobo Kelly Ni umwe mu basore bakunze kugaragara mu bikorwa by'umuhanzi Young Grace cyane

Bobo akomeza ikiganiro twagiranye yemeza ko afite ingamba zitandukanye aho yifuza kuzamura impano ye , akomeza kugeza ku bakunzi be ubwoko bw’utu dufilime twe no gushaka uburyo yatangira kubyaza impano ye inyungu binyuze muri utu dufilime n’umuziki  dore ko kuri ubu yamaze no gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘ Si pirate’

Umva hano indirimbo Sipirate ya Bobo Kelly

Reba hano Filime ngufi Test of Money yagiye hanze


Twasoza tubibutsako uretse  Test of Money Bobo Kelly afite n’utundi dufilime tugufi dusekeje  harimo akitwa Sexy Girl Rwanda na Crazy Bobo natwo turi kuri You Tube.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    PEDE
  • 7 years ago
    BOBO turamwemera, ni umwana ugaragara ko afite impano pe. Turagushyigikiye BOBO





Inyarwanda BACKGROUND