RFL
Kigali

Bimwe mu byo ushobora kuba utaramenye kuri Marlon Wayans wamenyekanye nka Little Man

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/06/2017 8:33
0


Marlon Wayans ni umukinnyi wa filime, umunyarwenya, akanatunganya filime, yamenyekanye cyane muri filime y’urwenya ‘Little Man’. Hari ibintu bitandukanye ku buzima busanzwe bw’uyu mugabo ushobora kuba utaramenye, ni byo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.



Marlon Lamont Wayans afite imyaka 44 y’amavuko, afite umugore bashakanye muri 2005 bakaba bafitanye abana 2. Yavukiye mu mujyi wa New York kandi ababyeyi be bari abahamya ba Yehova.

Uwo bakinana ari se umurera muri ‘Little Man’ ni umuvandimwe we

Aba bombi ni abavandimwe mu buzima busanzwe

Muri iyi filime, Marlon akina ari umuntu ufite ubumuga bw'ubugufi akihindura umwana agahunga ibyaha by’ubujura, hakaboneka umuryango umutora. Muri uwo muryango haba hatuye umugabo n’umugore n’umusaza. Uwo mugabo yitwa Shawn Wayans, akaba mukuru wa Marlon Wayans, umurusha imyaka 2. Aba bavandimwe kandi hari izindi filime bakoranye.

Na Keenan Ivory Wayans wamenyekanye muri Most Wanted nka James ni umuvandimwe



Keenan Ivory Wayans muri Most Wanted

Most Wanted ni filime yamenyekanye cyane ya gisirikare, umukinnyi wayo w’imena James, mu buzima busanzwe nawe abarizwa mu muryango w’aba Wayans, ni umuvandimwe wa Marlon Wayans, bafite n’abandi bantu bo mu muryango bagiye baba ibyamamare, umuryango wabo urazwi cyane cyane muri filime. Abavandimwe b’aba Wayans bose hamwe ni 10, Marlon akaba bucura muri bo.

Mu buzima busanzwe, Marlon Wayans apima metero imwe na santimetero 84, umuvandimwe we Shawn Wayans apima 1.87,  Keenan Ivory Wayans we ni 1.91. Abandi bavandimwe bazwi cyane muri uyu muryango ni Damon Sr Wayans, Marlon Wayans, Kim Wayans, Elvira Wayans na Nadia Wayans.

Umuryango w'aba Wayans wavuyermo ibyamamare byinshi muri sinema

Izindi filime zamenyekanye za Marlon Wayans ni The Wayans Bros, bakoranye na mukuru we Shawn Wayans, Scary Movie, iyi nayo yayoborwaga na mukuru we Keenan Ivory Wayans, White Chicks, Dance Flick n’izindi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND