RFL
Kigali

Angelina Jolie aratabariza abagore bo muri Birimaniya

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:3/08/2015 15:31
0


Umukinnyikazi wa filime w’umunyamerikakazi, Angelina Jolie umenyerewe cyane mu bikorwa by’ubugiraneza no gufasha abari mu bibazo, aratabariza abagore bu mu gihugu cya Birimaniya (Burma)



Ni nyuma yo gusura iki gihugu ubwo yahakoraga bimwe mu bikorwa bye by’ubugiraneza afatanyije n’umuryango w’abibumbye(ONU)aho yaganiriye n’abagore bo muri iki gihugu cyane cyane abo mu majyaruguru yacyo aho yakozwe cyane ku mutima n’ababaro aba bagore bafite bituma abatabariza.

Angelina Jolie yagizwe ambasaderi w'ibikorwa byiza muri ONU

Nk’uko Jolie abitangaza, aba bagore bafite ibibazo bikomeye by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yagize ati “Uru ruzinduko rwamfunguye amaso ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa bo muri iki gihugu. Ibi bigomba guhagarikwa ndetse n’ababikora bagahanwa. Ikindi kandi abahohoterwa bakeneye ni ugukurikiranwa n’abaganga baba abavura ibikomere by’umubiri ndetse n’iby’umutima

Angelina Jolie ni umugore ugira umutima wo gufasha aho kugeza ubu afite abana 6 barimo 3 bose yagiye akura mu buzima bubi akabagira abe bwite ngo babashe kugira ejo hazaza heza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND