RFL
Kigali

Amber Heard yaretse ikirego yaregagamo Johnny Depp urugomo n’ihohotera biyemeza kurangiza gatanya yabo mu mahoro

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/08/2016 11:56
0


Amber Heard yari yagejeje ikirego mu rukiko avuga ko Johnny Depp basezeranye mu ntangiriro za 2015 yamuhohoteraga yaba ku mubiri ndetse no mu buryo bw’amarangamutima. Ibi byateje ikibazo gikomeye aho abahoze ari abagore ba Johnny Depp bahagurutse bamagana aya makuru gusa Amber Heard nawe yakomeje kuzana ibimenyetso byerekana ko atabeshya.



Kuri ubu Amber Heard w’imyaka 30 yamaze kureka ibyo kurega Johnny Depp ihohotera ahubwo ngo bakarangiza ibya gatanya yabo mu mahoro ndetse akaba anavuga ko yifuriza Johnny Depp ibyiza  mu gihe kizaza. Iki kirego cyahagaritswe mu buryo Amber Heard atazongera kukigarura mu minsi iri imbere. Nyuma y’ibi Johnny Depp nawe yemereye Amber Heard kumwishyura miliyoni 7 z’amadolari harimo n’ay’abunganizi mu mategeko, ni mu gihe Amber yari amaze gushora agera kuri miliyoni 8 muri iki kirego, bivuze ko ahombyeho miliyoni 1, iki kikaba ikimenyetso ndakuko cy’uko ataregaga Johnny Depp agamije kumukuraho amafaranga nk’uko byari byaketswe na bamwe mu bumvaga inkuru z’aba bombi.

Biyemeje kurangiza ibibazo byabo mu mahoro bagatandukana neza

Muri iki kirego, Amber Heard yari aherutse kugaragaza amashusho ya Johnny Depp yasinze akikomeretsa urutoki hanyuma agakoresha amaraso yandika mu ndorerwamo amagambo ashinja Amber kumuca inyuma. Amber Heard yavugaga ko yabanye na Johnny Depp amuhohotera ndetse anamukomeretsa mu buryo bw’amarangamutima ariko undi akabyihanganira akabigira ibanga.

Aya ni amashusho Amber Heard yashyize hanze avuga ko Johnny Depp yamuhohoteye ku itariki 21/05/2016

Bafatanije, Amber Heard na Johnny Depp banditse ubutumwa bugira buti “ umubano wacu wari ukomeye n’ubwo rimwe na rimwe byayoyokaga ariko igihe cyose wabaga ishungiye ku rukundo” ubu butumwa bukomeza buvuga ko ibibazo bya bombi bitigeze bishingira ku mafaranga cyangwa guhohoterana, ndetse ngo amafaranga Amber Heard azahabwa muri gatanya azafataho ayo gufashisha. Ibi bibaye nyuma y’uko Amber Heard yari yasibye kwitaba urukiko ku wa gatandatu ku itariki 13/08/206.

Ubukwe bwabo bwabaye mu ntangiriro za 2015

Aba bombi basanzwe ari abakinnyi bakomeye ba filime, Johnny Depp azwi muri filime nka Pirates of the Caribbean, Alice Through The Looking Glass n’izindi, naho Amber Heard azwi muri The Danish Girl, Magic Mike XXL n’izindi bombi bakaba barahuriye muri filime yitwa The Rum Diary.

Source: TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND