RFL
Kigali

Hari amakosa akomeye akomeje gukorwa n’abategura Rwanda Movie Awards-INKURU ISESENGUYE

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/03/2015 15:08
5


Kuri iki cyumweru nibwo habaye umuhango wo gutanga ibihembo bya Rwanda Movie Awards, iki gikorwa kikaba cyari kibaye ubugira 4. Uwavuga ko abategura ibi bihembo bataramenya agaciro k’imvugo y’abanyarwanda igira iti: “ Twigire ku mateka, twubake ejo hazaza” ntiyaba yibeshye.



Mu nshuro 3 zatambutse (mbere y’uyu mwaka) hari amakosa yakorwaga muri iki gikora ndetse akanengerwa ku mugaragaro aho inkuru zitandukanye zagiye zikorwa mu binyamakuru nka Inyarwanda.com zinenga amakosa amwe n’amwe yagiye akorwa muri iki gikorwa ariko uko imyaka igenda ihita niko agenda yisubiramo.

Aya makosa 3, ni amwe mu makosa akomeje gukorwa mu itegurwa n’itangwa ry’ibi bihembo nyamara atanakomeye kuyakosora:

1.Gutanga ibihembo bidafite ababihatanira

Ni byiza guhamagarwa ko watsindiye igihembo ndetse binashimisha benshi. Ariko se gutwara igihembo utazi uwo mwari mugihanganiyeho byo ni ibiki?

Nta rushanwa na rimwe ryigeze ribaho, haba muri sinema, no mu bindi bintu byose aho umuntu ahamagarwa guhabwa igihembo adakuwe mu bantu bagihataniraga, dore ko iyo umuntu ashyizwe mu rutonde rw’abahatanira igihembo n’ubwo atagitwara riba ari ishema kuri we no ku kazi ke, ndetse bikaniyongera ku mateka y’ubuzima bwe, dore ko gutorwa mu bantu ibihumbi ukandikwa mu batarenze 10 bahatanira igihembo nabyo ari intsinzi ubwabyo.

Filime catherine yatwaye igihembo cya filime nziza, yari ihanganye n'izihe?

Ari filime, ari abakinnyi, ari abandi bose bakora imirimo inyuranye bahembwa muri Rwanda Movie Awards, nta muntu n’umwe uza witeze gutwara igihembo.

Ese ni iki gikomeye mu gutangaza urutonde rw’abahatanira igihembo runaka, mu gihe ibintu bikorerwa mu mucyo? Keretse niba ababitegura hari ibindi baba bashaka guhisha abanyarwanda, ariko mu gihe bakorera mu mucyo bakagombye kujya babitangaza.

2. Ubwiru ku kanama kagena abahabwa ibihembo

Uko baguhamagara ngo uze ufate igihembo utari unabyiteze, ni nako bijyana n’uko utazi umuntu waba waricaye ngo akuvane mu magana yemeze ko icyo gihembo ugikwiye koko.

 Aha turagaruka ku kanama nkemurampaka katarigera kagaragara muri ibi bikorwa, aho nta muntu n’umwe uba wamenya ngo ese igihembo ntwaye nagihawe nande? Ni inde wabonye ko ngikwiye?

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaganiraga na Eric, umwe mu bategura iki gikorwa, ubwo bageraga kuri iyi ngingo y’abakemurampaka b’aya marushanwa, Eric yavuze ko kugeza ubu bafite abakemurampaka b’ibanga ku buryo batajya bemera kubatangaza.

Eric yavuze ko impamvu baretse kujya babatangaza dore ko ku nshuro ya mbere bari babatangaje, ari uko icyo gihe abantu bahataniraga ibihembo bagiye bashaka guha ruswa abakemurampaka kugira ngo bababere. Aha yatanze urugero kuri Kennedy Mazimpaka wari umukemurampaka ku nshuro ya mbere, aho yagize ati: “uzabaze Kennedy abantu bamuhamagaye uko bangana bamusaba guhura nawe.”

Birashoboka ko umuntu nk’uwo uba wica agakiza (nk’uko imvugo y’ikinyarwanda ivuga) yashakishwa na benshi. Ariko se we ubunyangamugayo muba mwamubonyemo aramutse adahuye n’imitego nk’iyo yabugaragariza he?

Ese andi marushanwa aba hirya no hino ku isi (no mu Rwanda harimo) kuki agira abakemurampaka ndetse bakaba bazwi, ni ukuvuga ko batajya bahura n’ibi bibazo? Ibi bintu 2 bya mbere, bishobora gutuma abantu batakariza ikizere aya marushanwa.

3. Gutanga ibihembo bidafitiwe ubusobanuro

Umwaka ushize ubwo ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 3, hari ibihembo 2 byatanzwe. Ibi bihembo byari byinjiye muri aya marushanwa ari bishya, ntibyavugwaho rumwe na benshi ndetse biranengwa bikomeye mu buryo byari byitezwe ko ubutaha bizakosorwa.

Aha, ntabwo dushatse kuvuga ko nta gihembo gitangwamo hano kidafite akamaro. Byose bifite akamaro ariko habaho uburyo bwo kubitanga ndetse n’ababihabwa mu buryo budafitiwe ibisobanuro.

Duhereye ku gihembo gihabwa umuterankunga cyiswe “BEST ACHIEVER”, mu by’ukuri gushimira umuterankunga wagufashije mu gikorwa ni byiza ndetse binatuma n’abandi babiboneraho bikaba byabatera ishyari ku buryo ubutaha biyongera. Ariko guhereza umuterankunga igihembo cyitwa Best Achiever, uba wagiye kure y’igisobanuro cyacyo.

Sulfo Rwanda niyo yahawe igihembo cya Best Achiever

Ubusanzwe “Achiever”, mu buryo bwa tekinike, ni umuntu uba warageze ku bikorwa by’indashyikirwa muri icyo kintu (sinema nk’uko ariyo turiho), akaba umuntu wagiriye akamaro uruganda rwa sinema muri rusange.

Uyu muntu ushimirwa, ubusanzwe mu yandi marushanwa, atoranywa n’abatanga ibihembo akamenyeshwa mbere, mu gihe haba hatangazwa abahatanira ibihembo ariko igihembo akagihabwa ku munsi nyirizina.

Ntabwo guhindura umuntu uhabwa iki gihembo byakuraho n’igihembo cyo gushimira umuterankunga wabaye indashyikirwa mu gufasha igikorwa kuko nabyo ni ingenzi, ariko hakagombye gutegurwa ikindi gihembo ahabwa wenda kigahabwa izina rya “Special Thanks Award” ariko atiswe Best Achiever.

Ese aba yarageze kuki cyafashije sinema muri rusange?

Ikindi gihembo kugeza n’ubu kitarabonerwa ubusobanuro bwa nyabwo ni igihembo cya “Best Lyrics”, aho ubusanzwe Lyrics ari amagambo agize indirimbo. Ubwo cyatangwaga bwa mbere umwaka ushize, Isimbi Alliance akakegukana, kiri mu bihembo bitavuzweho rumwe.

Uyu mwaka Kamanzi Didier niwe wakegukanye, bikaba bivugwa ko gihabwa umuntu wagerageje gukina neza avuga amagambo mu buryo bujyanye n’ubwateganyijwe n’umwanditsi wa filime.

Didier ahabwa igihembo cya Best Lyrics na Hashim Kambi wari waturutse muri Tanzania

Ese ubusobanuro buhabwa iki gihembo bujyanye n’izina ryacyo? Ese ubu habuze izina rya nyaryo cyahabwa kikareka kwitiranwa, dore ko mu bushakashatsi twakoze twasanze iki gihembo gitangwa mu muziki gusa, kigahabwa umuhanzi wahimbye indirimbo ifite amagambo meza.

Muri filime ayo magambo batangira iki gihembo ubusanzwe yitwa “Dialogues”.

4. Kwitiranya amagambo tekiniki muri sinema

Kuri iyi nshuro ya 4, ubwo hajyaga gutangwa igihembo cya Best DoP/Cinematographer (ni ugukeka ko aricyo bashatse gutanga kuko ntakigeze gitangwa), hahamagawe “Best Photographer”.

Norbert Rurangwa niwe wegukanye igihembo cya Best Photographer. Ariko kuri iyi bahasha yari irimo amazina y'uwatsinze hariho Best Photograph bisobanura ifoto nziza.

Ubwo iki kiciro cy’uyu muntu ubusanzwe mu Kinyarwanda uzwi nka Gafotozi cyasomwaga, abantu bose bahise baceceka bategereza kubona uyu gafotozi wahize abandi ndetse batangira no kwibaza aho amafoto ye yaba yaragaragariye.

Hamaze gusomwa izina ry’uwagitwaye ariwe Norbert Rurangwa, abantu batangiye kwibaza uburyo yabaye gafotozi mu gihe byari bisanzwe bizwi ko asanzwe afata amashusho ya filime.

Ubusanzwe “PHOTOGRAPHER” uzwi nka gafotozi ni umuntu ufata amafoto gusa, mu gihe uwagombaga guhembwa mu rwego rwa sinema ari “DIRECTOR OF PHOTOGRAPHY” uyu akaba ari umuntu uba ukuriye ikipe y’ibijyanye n’amashusho ndetse n’amafoto bikorerwa mu ifatwa ry’amashusho ya filime, mu bundi buryo akaba yitwa Cinematopgrapher.

Sinema ni ubuhanzi ndangamuco butahimbwe n’abanyarwanda. Kuva atari twe twahimbye ubu buhanzi, ahubwo tukaba tubukopera I Mahanga aho bwahimbiwe,  twakagombye kujya tunahigira n’uburyo ibintu bikorwa, dore ko umuhanga ari uwiga!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Derrick KAT9 years ago
    Hhhhhhhhh ebana nzaba ndeba,rega twemere ubujiji buracyari hose nawe munyuvire kabisa,Cyokoze Janvier Imana ikumpmbere kuko njyewe ibya entertainment ya KGL Byaradenze gusa
  • kalisa9 years ago
    ibibintu ndabipinze tu, Reba abakobwa Bose batwaye ibihembo Kakiza , sandra Alicia arihe? buriya yanze kwiyandarika aryamana na Jackison doreko ariyo kata. apuuuu
  • peter9 years ago
    kwihangira imirimo ntagobivuze gukora cy bagategura ibyobatazi gutanga igihembo ntagobivuze kuryamana numuntu Jackson yaryamanye nanadeja kugirango Abe best actress
  • kado9 years ago
    JANVIER....................................................................................??????????????????????????????????????????????!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!11.
  • Rosine9 years ago
    kbsa najye ndemeranywa na Kalisa Jackison nakore ibikorwa bitarimo amarangamutima, ahimba ama award kugirango abakobwa bose bamweretse inyinya bakwirwe!





Inyarwanda BACKGROUND