RFL
Kigali

Amajonjora ya filime ya mbere Clapton yitabiriye bamuciye intege ngo gukina filime si ibye kubera uko angana

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/04/2016 10:18
19


Mugisha Clapton, umusore w'urubavu ruto umaze kumenyekana ku izina rya Kibonke muri filime y’uruhererekane Seburikoko afite byinshi yibuka mu rugendo rwe rw’ubuhanzi by’umwihariko mu gukina filime.



Bwa mbere benshi bamenya Clapton bamumenyeye cyane mu gusetsa by’umwihariko binyuze mu mafoto. Imwe mu mafoto ye yamenyekanye cyane hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ni ifoto aba yicaye ku meza ari kuvugira kuri telefoni, iherekejwe n’amagambo agira ati, “mpa umunota ndacyari ku meza”. Clapton kandi yaje kujya no kuri televiziyo maze akora mu kiganiro cy’urwenya cyiswe The Ramjaane Show ku cyahoze ari Lemigo TV (kuri ubu ni Royal TV), ndetse n'ibitaramo byo gusetsa mu buryo bw'ijambo ry'Imana mu nsengero.

Iyi foto yatumye benshi bamubona nk'impano nshya mu rwenya nyarwanda

Mu bukwe bwa se na nyina, Clapton yabaye kigingi (Bestman) wa se, benshi babibona nk'uwenya yari amaze kumenyerwaho

N’ubwo agenda atera imbere mu buhanzi bwe, kuri ubu akaba amaze kwigarurira abafana batari bake muri filime y’uruhererekane Seburikoko akina yitwa Kibonke, ndetse benshi bakaba ari naryo basigaye bamwita aho agenda hose; hari byinshi yibuka mu rugendo rwe.

Clapton avuga ko kimwe mu bintu atazibagirwa ari umunsi yagiye mu majonjora y’abakinnyi ba filime (Casting) maze abayakoreshaga bakamubwira ko ashatse ibyo gukina filime yabyibagirwa kuko ingano ye itabimwemerera. “ubanza hari mu 2012, hari ahantu hari habereye casting mu mujyi maze Manzi (Kayumba Vianney) arambwira ngo tujyaneyo bashobora kuntora. Nagezeyo maze njya imbere bambaza ibibazo ndabisubiza, maze nyuma barambwira ngo ukuntu ngana ntabwo bijyanye no gukina filime ngo ninshake mbyihorere. Nahise numva ncitse intege cyane ndetse mpita nabyibagirwa dore ko n’ubusanzwe ibintu byo gukina filime cyangwa gusetsa ntari naranigeze mbyiyumvamo kuva cyera.”

Yigeze gucibwa intege ariko ubu ni umwe mu bakunzwe muri Seburikoko. Aha yakinanaga na Nyiramana na Venansiya

Clapton uvuga ko gukina filime no gusetsa atari yarigeze abyiyumvamo kuva cyera ubundi yumvaga azakora iki?

Clapton ati, “Njye kuva cyera numvaga nzaba umuririmbyi ukomeye. Hari n’indirimbo nakoze cyera ariko sinazishyira hanze."

Ese ko waciwe intege zo gukina filime, waje kubigarukamo gute?

“Icyo gihe byamvuyemo burundu numva ko nyine atari ibintu byanjye, ariko ntangira utuntu two gusetsa ubwo nibwo abantu bagiye babona nanakina filime neza cyane cyane comedy, maze bagenda babingaruramo nanjye nsanga koko ndabishoboye.” – Clapton

Clapton avuga ko umukinnyi wa filime afata nk’ikitegererezo kuri we ari Gratien Niyitegeka banakinana muri filime Seburikoko.  “Nakuze mbona uyu mugabo, nkabona ibintu akora ni ibintu bye koko. Ni ibintu bimurimo kandi birimo ubuhanga. Numvaga rero nazamukurikiza nkaba nkawe. Naje no kugira umugisha mpura nawe turanakinana. Guhura nawe byabaye nko gukabya inzozi zanjye. Njye niwe mfatiraho urugero kuko ni umuhanga ibyo akora bimubamo.”

Guhura na Gratien byasaga nk'aho ageze ku nzozi ze. Aha ari kumwe na Gratien (Seburikoko) na Leo (Kadogo) bakinana muri Seburikoko

Clapton asaba abantu by’umwihariko urubyiruko bafite inzozi kudacika intege kabone ibyo waba wahuye nabyo byose byaziguca. Mu rugendo rwe rwo gusetsa, mu minsi mike Clapton avuga ko agiye gutangiza ikiganiro cy’urwenya yise “FunnyMe with Clapton” kuri televiziyo nshya igiye gutangira mu minsi iri imbere ndetse akaba azajya anakora utuvidwo tugufi two gusetsa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pauline8 years ago
    i really like the guy. may God bless his journey. i wish i will meet u one day and have fun.
  • Marthe Mukundwa8 years ago
    courage jeune, ,jye mbona ushoboye kabisa kdi nkwifurije kugera kure hashoboka..keep it up
  • Ibrahim8 years ago
    Cour age musore wacu impano irakugurumanamo kbsa, nanjye ndakwemera sana sana
  • Me8 years ago
    Hshahahhhahah KIBONKE NDAKWEMERA CYANEEE COURAGE KBSAA IBYO UVUZE NUKURII NTAMPAMVU YO GUCIKA INTEGE KEEP IT UP IMANA IKUJYE IMBERE
  • King8 years ago
    Courage turakwemera Tukuri nyuma musaza!!!
  • Fred8 years ago
    Ndemeza ko Clapton impano afite nta wundi uyifite mu Rwanda arihariye Ndamusaba kutazabivamo maze arebe ikizavamo Turamushyigikiye
  • vena8 years ago
    uwo musore afite impano courage
  • vaV8 years ago
    COURAGE
  • jules8 years ago
    H hhh kibonke arihariye kbsa
  • Godfrey8 years ago
    courage my Twin imana igiteze imbere muri career yawe ariko ibyo bintu nibyawe kuko kuva nakera wagiraga utunti dusetsa rwose
  • Jesse8 years ago
    He man courage kbsa turakwemera
  • esther8 years ago
    hhhhhhhh uyu musore arabizi twamubwira tuti courage areke kumva amagambo.
  • Meloddy knowless8 years ago
    Courage pour la suite
  • Meloddy knowless8 years ago
    Courage pour la suite
  • 8 years ago
    Kibonge atari muri sebu sinayikurikira!
  • eric8 years ago
    hhhhhh kibonge, arabizi kabisa. ariko abantu bategura seburikoko hari ahantu batubihiriza kabisa bakaza umukinnyi abantu bamukunda akavamo nka rukara na setako rwose byaratubabaje bazarebe uko babagarura kuko byaryoha kurushaho kabisa
  • ndeze Gerard8 years ago
    KIBOKE ndamwemera sana kbs kweli baragafashe bakomeze ntaribi toooo.
  • K8 years ago
    HAHAHAHAHA NDABABONYE NDASEKA...
  • 8 years ago
    Kadogo na Kibonke se babavanyemo baba babagay'iki koko? Maze na Sebo ntiyabyemera kuko nibo bamuryohereza film ze. Bakina neza sana.





Inyarwanda BACKGROUND