RFL
Kigali

Amahugurwa ya Maisha Film Lab agarutse mu Rwanda n’amadolari 5000 ku meza

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:20/05/2015 12:57
0


Ku nshuro ya 5, amahugurwa ya sinema ategurwa n’umuryango wa Maisha Film Lab agarutse mu Rwanda, kimwe no mu bindi bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (ukuyemo u Burundi), agarutse mu Rwanda, hakaba hazatangwa amadolari 5000 ku nkuru ya filime nziza.



Aya mahugurwa atangwa hagamijwe kuzamura impano z’abanditsi n’abayobozi ba filime ku rwego rw’ubunyamwuga ategurwa n’umuryango wa Maisha Film Lab, ukaba ari umuryango washinzwe n’umuhindekazi Mira Nair mu mwaka wa 2004 hagamijwe kuzamura sinema muri Afurika y’uburasirazuba, azabera mu bihugu 4 bigize uyu muryango ukuyemo u Burundi, mu Rwanda akaba ateganyijwe gutangira tariki 30 Nyakanga akarangira tariki 6 Kanama I Kigali.

Maisha Film Lab

Ni ku nshuro ya 5 aya mahugurwa agiye kuba mu Rwanda

Muri aya mahugurwa, abayitabiriye bigishwa by’umwuga uburyo bandika filime bahereye ku nyandiko za filime (script) baba bohereje, bakigishwa no kuyobora filime mu gihe kingana n’iminsi 8. Iyo aya mahugurwa arangiye, hatorwa inkuru ya filime yujuje ibisabwa n’uyu muryango harimo kuba idahenze gukora bijyanye n’amafaranga ateganyijwe, kuba itatwara igihe kinini mu kuyikora ndetse n’ubwiza bw’inkuru, maze nyirayo agahabwa amafaranga yo kuyikora.

Guhera muri uyu mwaka wa 2015 kugeza mu mwaka wa 2017, uyu muryango wa Maisha Film Lab wasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigega cya Stichting Doen Funds, ibi bikaba byaratumye amafaranga atangwa ku nkuru ava ku 2000 by’amadolari akajya ku 5000.

Tariki ntarengwa yo kohereza ibisabwa kugira ngo witabire aya mahugurwa mu Rwanda ni tariki ya mbere nyakanga, bimwe mu bisabwa bikaba ari ukuba uri umunyarwanda, urengeje imyaka 18 kandi ukohereza inyandiko ya filime (script) iri hagati ya paji 7 n’10.

KANDA HANO USOME IBIRAMBUYE KU BISABWA

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND