RFL
Kigali

Amagambo atagira ibikorwa, bimwe mu by'ingenzi 10 byaranze Sinema nyarwanda muri 2016

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:30/12/2016 12:07
1


Umwaka wa 2016 ugeze ku musozo, ni kimwe mu gihe ibigo, imishinga cyangwa imiryango yicara ikareba ibyagezweho ikabyishimira aho yagaragaje intege nke igafata ingamba z’uburyo yazahazamura mu wundi mwaka. Ese mu gice cya sinema nyarwanda ho uyu mwaka udusize he?



Muri iyi nkuru turagaruka ku byaranze sinema nyarwanda muri uyu mwaka wa 2016, ku isonga hakaba hagarukwa kuri byinshi byagiye byizezwa abakora filime nyarwanda ndetse bimwe bikanashyirwaho imikono ariko kugeza magingo aya bikaba ntacyo byatanze ku bakora uyu mwuga, aho bagiye bategereza ibyo bijejwe amaso agahera mu kirere.

Mu isesengura nakoze, nasanze ibintu 10 aribyo bikomeye byaranze sinema nyarwanda muri uyu mwaka wa 2016. Ariko icyo umuntu yavuga ko gikomeye kurushaho ni ukuba uyu mwaka wararanzwe n’amagambo menshi ku buyobozi bw’abakora uyu mwuga, ibikorwa bikaba bike.

Ibintu 10 by'ingenzi byaranze Sinema nyarwanda mu mwaka wa 2016:

1.Byinshi byijejwe  abakora uyu mwuga ariko ntihagira ikigerwaho

Uyu mwaka dusoje hagiye havugwa byinshi n’abayobozi bahagarariye inzego z'abakora sinema nyarwanda ndetse bakizezwa na byinshi ariko ntakigeze gishyirwa mu bikorwa mu byo bagiye bizezwa bisa n’ibisubizo by’ibibazo bari bafite muri uyu mwuga

Aha ikibazo cy'ingutu cyari muri uyu mwuga ndetse na nubu kikigaragaramo byari ibibazo by’ibihombo bikabije byari mu bakora uyu mwuga, aho benshi bavugaga ko biterwa n’ikibazo cyo kutagira isoko rya filime, iki cyaje kuvugwaho n’inzego zihagarariye filime (Urugaga nyarwanda rwa Sinema) bemezako bamaze kugirana amasezerano y’imikoranire myiza n’ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Tanzania kitwa Steps Entertainment Ltd, nubwo bavugaga ko ari mu gihe gito uyu mwaka urangiye abakora uyu mwuga batazi aho byaheze.

Ikindi cyavuzweho cyane bigashirira mu biganiro ni inguzanyo yari yabwiwe abakora uyu mwuga yagombaga kuva muri BRD ariko ibi nubwo byavuzwe cyane ndetse bikajya mu bakora uyu mwuga ntawamenye irengero ryabyo. Havuzwe ndetse hanatangazwa ko hagiye gutorwa indashyikirwa muri Sinema ndetse zikanahembwa ariko ibi nabyo ni kimwe mu byijejwe abakora uyu mwuga ariko byaje kuburirwa irengero.

Hagarutswe kandi ku muti w’ikibazo cya Piratage byavugwaga ko igiye gucika harimo gushakishwa uburyo abakora uyu mwuga batangira gusora maze hakazanwa imashini zishyira kode ku mafilime ku buryo ntawe uzongera gukora ubutubuzi kuri aya mafilime ariko ibi byose ntawamenye irengero ryabyo. Uretse ibi bifatika hari n’ibindi byagiye bivugwa ho cyane, nk’amategeko yagombaga gukurikizwa, amahugurwa n’ibindi ariko byose byazimiye.

2 Umushinga  wa Filime wahejeje abantu mukeragati

Muri uyu mwaka wa 2016 havuzwe cyane kandi umushinga wa Filime Mukeragati, iyi filime abantu bayobewe ibyayo, ntitwabura kuvuga ko yashyize abantu Mukeragati nk’izina ryayo. Yari filime yari yarahizwe ko izakorwa ubwo abahanzi bari mu itorero ry’Igihugu ryabaye muri nzeri 2015, aha izi ntore z’Indatabigwi zagiye zihiga ibyo zagombaga gushyira mu bikorwa, abo muri Sinema bakaba barahize bijyanye n’umwuga wabo maze biyemeza kuzahigura Filime bagombaga gukora ikazerekanwa muri Gashyantare uyu mwaka dusoza wa 2016.

Haje gutangizwa uyu mushinga, havugwa n’izina rya filime yagombaga kuba yitwa Mukeragati, hatoranywa abakinnyi bagombaga kuyikinamo n’indi mirimo yose igendanye na filime irakorwa ariko iyi filime byaje kugera mu kwezi yagombaga kwerekanirwaho itaranakorwa. Ubwo twabazaga iki kibazo twaje kubwirwako iyi filime yiteguwe gukorwa ndetse izanerekanwa ku munsi w’umuganura wagombaga kuba muri Kanama, ibi nabyo ntibyaje gukunda kuko byahinduwe. Iyi filime yaje gukorwa ndetse iranarangira ariko uyu mwaka urangiye ntawe uzi icyo yakorewe kuko nta we irerekwa mu bo igenewe.

3 Ikendera ry'Amaserukiramuco 2 havuka andi 2

Uyu mwaka kandi waranzwe no kubura kw’amwe mu maserukiramuco yari asanzwe ariho hanavuka andi abiri.Mu yabuze twavugamo Iserukiramucyo 'A Thousand Hills Academy Award' ryari ryaragiye rivugwaho byinshi bitandukanye ndetse n’abari barishinze bagenda bapfa bimwe na bimwe twagiye tugarukaho mu nkuru zacu ndetse aha bakaba baranatubwiraga ko iri serukiramuco rizaba ariko nabyo byaje kurangira ritabaye.

Irindi twavuga ko ryaburiwe irengero ni Iserukiramuco, Urusaro naryo uyu mwaka ritigeze ribaho. Naho mu maserukira muco yavutse twavugamo Iserukiramuco Europeans Film Festival ryerekanye filime z’iburayi gusa. Hari kandi n'Iserukiramuco ryashyizweho na Mukundente Fiona rigenewe abari n’abategarugori ryiswe Women Film Festival.

4 Gushyirwaho kw’inzego nshya muri Sinema n’abayobozi bashya

Uyu mwaka dusoje kandi habayeho impinduka mu buyobozi bw’abakora Filime. Hashyizweho ihuriro ry’abayobora Filime (Directors) aho umuyobozi waryo yabaye Dusabimana Israel, Mu ihuriro ry’abakina filime RAU habayeho gusezera kwa bamwe mu bayoboraga iri huriro harimo Ngizwenayo Parfait, waje gusimburwa na Niragire Marie France nawe mu gihe gito waje kwegura asimburwa na Rutabayiro Eric kuri ubu akaba ari nawe urihagarariye.

Mu Ihuriro ry’Abashoramari (Producers) kandi habayeho guhindura ubuyobozi aho havuyeho Harerimana Ahmed wari usanzwe uriyobora bakaza gutora Rukundo Arnold kuri ubu akaba ariwe urihagarariye. Tugarutse ku rugaga nyarwanda rwa sinema, iri hinduka ry’ubuyobozi ryaje kubaho havamo Ntihabose Ismael wari usanzwe ayobora uru rugaga hatorwa John Kwezi kuri ubu akaba ariwe uhagarariye uru rugaga.

Haje kandi gushyirwaho Inama y’igihugu y’abahanzi nk’urwego rushya ruhagarariye abahanzi aha nyuma y’inzibacyuho yayoborwaga na Ismael Ntihabose hakaba haraje gutorwa byemewe n'amategeko uyu mugabo akaba ari nawe wakomeje gutorerwa kuyobora iyi nama.

5 Ibihombo ku bigo Silver Film production ndetse na Magasin de Grand Lac byanabiteye gufunga imiryango

Benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda bazi filime zagiye zikundwa harimo Rwasa, Serwakira, Ryangombe, n’izindi zagiye zikorwa n’iki kigo Silver Film production cyari kimaze kumenyekana ariko uyu mwaka usize iki kigo gifunze imiryango yacyo nyuma y’ibihombo bikabije biri muri sinema nyarwanda. Byanatumye Umuyobozi w'icyo kigo Theo Bizimana atangariza abakunzi ba Filime nyarwanda ko cyahagaritse ibikorwa cyakoraga, hakaza kandi ikigo Magasin de Grand Lac cyacuruzaga filime kikanazikora nacyo cyaje gufunga imiryango kubera ibi bibazo birangwa muri sinema nyarwanda.

6 Ubwiyongere bwa Filime nyarwanda ku isoko ryo ku matereviziyo

Uyu mwaka usize kandi filime nyarwanda ziyongereye ku matereviziyo y’u Rwanda, aha uretse umwaka ushize filime y’uruhererekane Sakabaka na filime y’uruhererekane Seburikoko zanyuzwaga kuri Tereviziyo y’u Rwanda (RTV) ubu ntitwabura kuvuga ko hiyongereho na filime y’Uruhererekane City Maid. Uretse kandi kuri iyi televiziyo twavuga na filime y’Uruhererekane Virunga inyuzwa kuri Royal Tv.

7 Abanyarwanda basohokeye igihugu mu bijyanye na Filime

Uyu mwaka nubwo filime zitavuzwe cyane hanze ariko ntitwabura kugaruka kuri bamwe mu banyarwanda basohokeye igihugu bajyanywe na Sinema aha twavugamo Dusabejambo Clemantine wabashije no gutwara ibihembo 3. Hari kandi na Yves Amuli witabiriye ubutumire mu bijyanye na filime mu gihugu cy’u Bufaransa.

8 Ibyamamare muri sinema byagarutsweho cyane mu itangazamakuru.

Aha twavuga bimwe mu byamamare byagiye bigarukwaho cyane muri Sinema aho twavugamo Urukundo rwa Gahongayire Solange na Damoul Seleman, Urukundo rwa Mukasekuru Fabiora wari wabonye umukunzi mushya, Niyitegeka Gratian wavugishije benshi muri filime Seburikoko n'abandi.

Kurwara bikomeye k’umukinnyi wa Filime Mukundwa Sandrine waje kuvurirwa mu gihugu cy’u Buhinde,abifashijwemwo na bamwe mu bakinnyi ba filime bagiye batanga ubufasha uko bishoboye ndetse n’abandi bagiye bakora igikorwa cy’urukundo kugirango avurwe, uyu mwaka ukaba usize ameze neza yarakize. Havuzwe kandi urupfu rw’umukinnyi wa Filime Mbamba Olivier witabye Imana narwo, urupfu rwe narwo rukaba rwaragarutsweho cyane mu itangazamakuru.

9. Habonetse bamwe mu bakinnyi bari bakunzwe batigeze bagaragara cyane muri uyu mwaka

Hari benshi mu bakinnyi ba filime bagiye bigaragaza cyane muri 2016 ariko hari na bamwe mu bakinnyi bari bakunzwe batigeze bigaragaza cyane, aha twavugamo Nsanzamahoro Dennis bazi nka Rwasa, Muhoza Liane Mutaganzwa uzwi nka Michelle, Gahongayire Solange uzwi nka Zouzou, Niragire Marie France uzwi nka Sonia,Mukarujanga n’abandi.

10. Impano nshya muri Sinema nyarwanda

Muri sinema nyarwanda hagaragaye kandi impano nshya umuntu atanabura no kuvuga ko magingo aya bakunzwe cyane n’abakunzi ba filime nyarwanda. Abo bakinnyi harimo Musanase Laura uzwi nka Nikuze muri filime City Maid, Niyomwungeri Jules uzwi nka Gatari muri iyi filime, Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke muri Seburikoko,Ingabire Pascaline wamenyekanye nka Samantha muri filime Samantha. n’abandi.

Ngayo nguko bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu mwaka wa 2016 twitegura gusoza muri sinema nyarwanda. Ese uyu mwaka wa 2017 waba uzahira iki gice cy’ubuhanzi kirimo kugana mu marembera?

Inyarwanda.com ibifurije umwaka mushya muhire wa 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    sinemeranywa namwe kubwibi pee!!!! kuko ibikorwa twarabibonye nubwo ari bike ark birahari urugero series ya city maid yatugaragarij ko mu Rwanda dushoboye pee ikindi amuli ni umwe mubantu barimo guhesha ishema igihugu wivug mu france gsa vuga no muri tzn na kenya gsa sinabura nanjy kuneng aband batabikoze neza rero twizere ko 2017 izatubera nziza muri cinema nyarwanda cyn ko irimo kuzamuka kuburyo bugaragara





Inyarwanda BACKGROUND