Urubyiruko rugera kuri 23 bitabiriye amahugurwa yo kwandika filime mu buryo bw’umwuga yateguwe n’umunyarwanda Joel Karekezi bemeza ko bahungukiye ubumenyi bwinshi buzabafasha kuzamura sinema nyarwanda ikagera ku rwego mpuzamahanga.
Aya mahugurwa y’iminsi 3 yasojwe kuri uyu wa 5, akaba yaraberaga ku kigo cy’abadage cya Goethe Institute, yaranzwe ahanini no kwigishwa ku bijyanye n’imyandikire ya filime mu buryo bw’umwuga hashingiwe ku gukurikiza amategeko agenga imyandikire nyayo ya filime ku rwego mpuzamahanga.
Joel Karekezi wateguye aya mahugurwa, avuga ko icyo yari agamije ari ukuzamura abanditsi bashya muri sinema nyarwanda bazabasha kwandika filime nziza ziri ku rwego mpuzamahanga zizabasha guhagararira u Rwanda mu mahanga.
Joel Karekezi, umwanditsi akaba n'uuyobozi wa filime akaba ariwe wateguye akanatanga aya mahugurwa
Mu kiganiro n’inyarwanda.com, nyuma yo gusoza aya mahugurwa, nk’uko kandi yakunze kubigarukaho cyane muri iki gihe cy’iminsi 3 y’amahugurwa yagize ati: “umwanditsi niwe mutima wa filime. Niwe ushushanya inkuru y’uko filime izaba imeze, ubwo iyo abikoze nabi na filime yose irapfa. Icyatumye rero ntegura aya mahugurwa, ni ukugira ngo ntange umusanzu mu kuzamura abanditsi bashya kuko ikibazo kinini dufite kiri mu banditsi, aba bakazabasha kwandika filime zizahagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.”
Abitabiriye aya mahugurwa nabo bemeza ko bahakuye ubumenyi bugaragara, bityo aya mahugurwa akaba agiye kubafasha kuzamura sinema nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Valens Nsengumuremyi, ni umwe mu bari bitabiriye aya mahugurwa, akaba ari mushya muri uyu mwuga, mu kiganiro n’inyarwanda.com yagize ati: “mu by’ukuri iyi workshop imbereye inkingi ikomeye cyane mu bijyanye no kwadika script. Icya mbere cy’ibanze ni ugusobanukirwa neza imiterere yo kwandika script ku rwego mpuzamahanga, nabashije kubonera kandi ibisubizo kuri bimwe mu bibazo nibazaga ku bijyanye na sinema, ndetse mbasha kumenyana n’abavandimwe bari mu mwuga, n’ibindi ntarondora, nkaba nshimira by’umwihariko Joel Karekezi wadutekerejeho agategura aya mahugurwa.”
Johnson Sungura, umwe mu bantu basanzwe bakora sinema mu Rwanda, nawe witabiriye aya mahugurwa, mu kiganiro twagiranye twamubajije impamvu yahisemo kwitabira aya mahugurwa byagaragaraga ko agenewe abantu bashya kandi we asanzwe akora filime yagize ati: “njye Johnson Sungura, aya mahugurwa yanyongereye ubumenyi. Ntabwo nakwiyemera ngo mvuge ngo nsanzwe mbizi kuko hari byinshi ntari nzi nungukiye muri aya mahugurwa kandi njye ikintu cya mbere nubaha ni aho nakura ubumenyi.”
Abitabiriye aya mahugurwa bemeza ko ibyo bahigiye bizabafasha kugeza sinema nyarwanda ku rwego mpuzamahanga
Kimwe mu byagaragaye muri aya mahugurwa, ni uko umubare w’abagore bitabira ibikorwa bya sinema bakiri bacye. Pelagie Dusabe ni umwe mu bantu b’igitsinagore 2 bonyine bari bitabiriye aya mahugurwa, yahamagariye abandi bagore gukanguka bakagaragaza impano zabo ntibaziheze mu bikari, akaba yemeza ko we aya mahugurwa yamufashije cyane kuba agiye kuzamura urwego yari ariho mu myandikire ya filime.
Pelagie Dusabe wari witabiriye aya mahugurwa arasaba abandi bagore kudaheza impano zabo mu gikari
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO