Nyuma y'igihe kitari gito mwari mumaze mutegereje igice gishya cya filime y'uruhererekane ya Seburikoko mukunda muri benshi, turabashimira igihe cyose mumaze mwihanganye, gusa ubu noneho inkuru nziza tubazaniye ni uko igice gishya cya 56 cyamaze kugera hanze.
Muri iki gice cya 56 cya filime Seburikoko tubonamo Rulinda ameze nk'umuntu wapfuye nyuma yo kurogwa na Esiteri umugore we wanagerageje kumuniga akamubwira ko amwishyuye ubugome bwose yamukoreye. Tubonamo kandi Mukamana na Kibonke batabaza abaturage aho bavugaga ko iduka rya Rulinda abajura baricucuye, bikaba bikekwa ko Setako ari mu bamwibye.
Hagati aho ariko, Kadogo amaze iminsi arara hanze mu bisambu no mu mibyare bitewe nuko Rulinda yamwirukanye. Mutoni umukobwa wa Sebu na Siperansiya nawe agaragara muri iki gice asezera iwabo dore ko ku kazi ke i Kigali bari bamumenyesheje kuri terefone ko bamukeneye cyane kuko igihe yahawe cyo kuruhuka cyarangiye.
REBA HANO IGICE CYA 56 CYA FILIME SEBURIKOKO
TANGA IGITECYEREZO