RFL
Kigali

Abashoramari muri filime mu Rwanda bateguye inama nyunguranabitekerezo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/05/2018 10:17
1


Mu rwego rwo gukorera ubuvugizi ishoramari rya filime mu Rwanda, Umuryango Rwanda Film Producers Union (RFPU) wamenyesheje abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora filime ko batumiwe mu nama nyungurabitekerezo yiga ku cyateza imbere sinema nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga.



Iyi nama iteganyijwe kubera mu cyumba cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) iherereye ku muhanda ujya Kimironko hafi na sitade Amahoro. Izatangira ku isaha ya saa cyenda zuzuye, iteganyijwe kuba kuwa Gatanu tariki 01 Kamena 2018.

Rukundo F. Arnold Shaffy Perezida wa Rwanda Film Producers yabwiye Inyarwanda.com ko iyi nama yateguwe mu rwego rwo guhuriza hamwe abafite aho bahuriye na sinema nyarwanda, hagamijwe kurebera hamwe icyatuma uru rwego rutera imbere.

Yavuze ko uzitabira iyi nama asabwe kuzitwaza indangamuntu cyangwa se ikindi kimuranga. Muri iyi nama hazasobanurwa amategeko nshingiro mashya; Gusoma no kumva ibitekerezo by’abitabiriye inama ku mategeko y’agateganyo yihariye y’umuryango….

Rukundo Shaffy

Rukundo F. Arnold Shaffy Perezida wa Rwanda Film Producers






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ALAIN5 years ago
    Mwatanze amatariki yinama ariko ntasaha iriho pls





Inyarwanda BACKGROUND