RFL
Kigali

Abanyarwanda babiri bari guhatanira igihembo cya Africa Youth Awards – Bahe amahirwe ubatora

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/11/2015 14:55
2


Abanyarwanda 2 bakora sinema aribo Samuel Ishimwe Karemangingo na Muhire Jean Claude bari ku rutonde rw’urubyiruko ruturuka mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika bahatanira ibihembo bya Africa Youth Awards 2015.



Aba banyarwanda bombi bahatanira ibihembo mu kiciro cy’abakora sinema “Young Film Personality of the Year” muri ibi bihembo, bahanganye n’abandi basore 2 umwe wo muri Ghana n’undi wo muri Afurika y’epfo.

Gutsindira ibi bihembo bisaba gutorwa, akaba ari nayo mpamvu abanyarwanda bashishikarizwa gushyigikira aba basore babatora, kugira ngo umwe muri bo azabashe kwegukana iki gihembo, dore ko ari ishema ku Rwanda.

Ese aba basore ni bantu ki?

Samuel Ishimwe Karemangingo ni umusore w’umunyarwanda ukora sinema, akaba ari umuyobozi (film director), umwanditsi ndetse akanafata amashusho ya filime (cinematographer) kuri ubu uri kwiga sinema mu gihugu cy’ubusuwisi aho yiga mu mwaka wa mbere wa kaminuza ya sinema.

Ishimwe Samuel ari kumwe n'uwhoze ayobora ikigo cya Goethe Institut Kigali, ubwo herekanwaga filime Crossing Lines umwaka ushize

Ishimwe Samuel yamenyekanye muri filime nka Crossing Lines ivuga kuri jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba ari imwe mu nkuru zatsinze amarushanwa y’ikigo cya Goethe Institute mu mwaka wa 2013. Iyi filime ye yagiye yerekanwa mu maserukiramuco anyuranye hirya no hino ku isi, ndetse ibasha kwegukana ibihembo binyuranye nka filime ngufi nziza.

Muhire Jean Claude we ni umwanditsi, umushoramari wa filime ndetse n’umukorerabushake mu kuzamura imibereho y’abana bo mu muhanda, akaba yaramenyekanye cyane ubwo yazaga muri 20 ba mbere ku isi batsinze mu marushanwa ya Global Dialogues uyu mwaka. Filime ye ya mbere “LIZA” yagiye hanze ku rubuga rwa Youtube, ikaba ari filime igamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa, riturutse ku biyobyabwenge.

Muhire jean Claude (hagati) ari kumwe n'abakinnyi ba filime Nkota Eugene na Nyinawabasinga Natacha bamukiniye muri filime LIZA


Ese kubatora bisaba iki?

1. Ujya kuri uru rubuga rwa interineti: www.africayouthawards.org/place-your-vote/

2. Reba mu kiciro (Category( cya "YOUNG FILM PERSONALITY OF THE YEAR"

3. Kanda Ku izina ry'umunyarwanda (MUHIRE Jean Claude cyangwa Samuel Ishimwe Karemangingo)

4. Andikamo amazina yawe na email ukoresha.

5. Kanda ahanditse SEND.

Icyitonderwa: Umuntu yemerewe gutora inshuro imwe gusa, naho gutora bizarangira ku itariki 14/12/2015.

Ibi bihembo bya Africa Youth Awards byattangiye gutangwa umwaka ushize, bikaba bitangwa hagamijwe gushimira no gutera ingabo mu bitugu urubyiruko rw'abanyafurika rwagaragaje ubudashyikirwa mu mishinga inyuranye izamura imibereho y'abatuye ibihugu byabo ndetse n'umugabane wa Afurika muri rusange haba mu ikoranabuhanga, ubuzima, ubuhanzi,...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUHIRE Jean Claude8 years ago
    Murakoze cyane Inyarwanda.com
  • Isarashidi2 months ago
    Rashidi





Inyarwanda BACKGROUND