RFL
Kigali

Mu nama ya Minisitiri Joseph Habineza n'abakora sinema, yabasabye byinshi ndetse abizeza ibindi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:18/09/2014 14:01
1


Nyuma y’uko Ambasaderi Joseph Habineza yongeye kugirwa minisitiri wa Siporo n’umuco mu ivugurura ryabaye muri guverinoma, benshi mu bakora sinema bagiye bamugezaho ibyifuzo buri wese ku giti cye maze aza gusanga ari byiza ko bahurira hamwe maze bakarebera hamwe ibyo bibazo muri rusange.



Iyi nama yari iteganyijwe bwa mbere kuwa kane tariki 11 Nzeli, ntiyabashije kuba kuri uyu munsi bitewe n’urupfu rw’umubyeyi wa minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana maze yimurirwa kuwa mbere tariki 15 nabwo ntiyabasha kuba kubera izindi mpamvu zatumye minisitiri ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iyi nama atabasha kuboneka.

Kuri uyu wa 4 tariki 18 Nzeli, mu cyumba cy’inama cya minisiteri ya siporo n’umuco nibwo iyi nama yabashije kuba ikaba yari yitabiriwe n’abantu banyuranye bafite ibyo bahagarariye muri sinema nyarwanda, abakozi b’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco, abakozi muri minisiteri ya siporo n’umuco ndetse na minisitiri ubwe.

Abitabiriye iyi nama bakora sinema bari benshi

Iyi nama yatangiye isa n’itinze ho gato bitewe n’ubukererwe bwa bamwe mu bayitabiriye dore ko yagombaga gutangira saa tatu ariko ikaza gutangira saa tatu n’igice, yatangijwe na Bwana Makuza Lauren akaba ari umuyobozi w’umuco muri iyi minisiteri ari naho sinema ibarizwa akaba yatangiye amurikira minisitiri amateka ya sinema mu Rwanda, bimwe mu byagezweho, ibibazo bihari ndetse n’ingamba zigomba gufatwa.

Bwana Makuza Lauren amurikira minisitiri Joseph habineza amwe mu mateka ya sinema mu Rwanda

Afashe ijambo, Bwana Joseph Habineza yatangiye anenga imikoreshereze mibi y’igihe nko gukererwa kwaranze abayitabiriye, aho yashimangiye ko mu gihe igihe kitubahirijwe nta terambere bagomba kugeraho.

Aha habivuze muri aya magambo: “niba mukeneye gutera imbere nimwubahirize igihe. Njye nababajwe n’uko isaha inama yagombaga gutangiriraho yageze ntamuntu n’umwe uhari. Mbahe urugero nko mu mupira, iyo ugomba gutangira saa cyenda n’igice, ntabwo ikipe yaza saa kumi. Icyo gihe iba yamaze guterwa forfait, nanjye mba mbateye forfait ni uko ari ubwa mbere, ubutaha ntabwo nzabyihanganira.”

Minisitiri Joseph Habineza yanenze cyane imikoreshereze y'igihe, ariko agira byinshi yizeza abari bitabiriye iyi nama

Mu ijambo rye kandi, minisitiri yagarutse ku kibazo gikunze kuvugwa mu bituma sinema nyarwanda idatera imbere  cyo kuba mu Rwanda ntangamba zihamye zigamije guteza imbere uyu mwuga, aho yanenze abakozi ba minisiteri bari bahari iki kibazo ntigikemuke.

Minisitiri yagarutse kandi ku bukungu n’akamaro sinema ifite aho yayigereranyije na zahabu ariko abayifite bakaba batazi uko bagomba kuyambara. Aha yagize ati: “mwe mufite zahabu ariko ntimuzi uko bayambara. Mwayibitse mu kabati gusa, mugomba kuyikoresha.”

Willy Ndahiro wari uhagarariye abakinnyi ba filime, yasabye minisitiri ko babafasha kubona ingendo-shuri mu bihugu byateye imbere, kongera agaciro k'ibihembo (Awards) bitangwa muri filime mu Rwanda bikava ku gutahira amashyi gusa hakiyongeraho n'amafaranga yazafasha uwabonye igihembo kwiteza imbere,...

Byinshi mu byagiye bigarukwaho muri iyi nama harimo piratage ya filime z’abanyarwanda, kuba ntabumenyi abayikora bafite, kuba abakora sinema badashyira hamwe, ikibazo cy’ururimi muri filime n’ibindi, byose Minisitiri yijeje ko we ubwe agomba kubikurikirana maze sinema nyarwanda igatera imbere aho yasabye inteko y’igihugu y’ururimi n’umuco yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo Bwana Vuningoma James ko hagomba gutangizwa amahugurwa y’abanditsi ba filime kugira ngo basobanukirwe n’ururimi.

Jacqueline uhagarariye ihuriro ry'abagore bari muri sinema mu Rwanda (Cine-femme Rwanda) yasabye minisitiri ko abagore nabo baterwa ingufu bakagera ku mubare munini nk'uw'abagabo bari muri sinema nyarwanda

Minisitiri kandi yijeje abari aho ko hagiye kwigwa uburyo bbwo gushyirwaho ukwezi kwahariwe filime z’abanyarwanda aho nibura hazajya herekanwa filime muri buri karere zatoranyijwe, ndetse hagatumirwamo n’abayobozi, ibi bikaba byaje nyuma y’uko hatanzwe ikibazo cy’uko abanyarwanda batariyumva muri filime zikorwa n’abanyarwanda.

Ikindi minisitiri yasabye, ni uko mu gihe kitarenze ukwezi hagomba kuba handitswe amahame agenga sinema, kandi agashyirwa mu bikorwa vuba, ndetse anasaba abakora sinema kwishyira hamwe ndetse bakanamenyekanisha amashyirahamwe yabo kuko nibwo amahirwe azabageraho mu buryo bworoshye. Akaba yasabye abakora sinema gukora ibyo bagomba gukora, harimo gukora filime nziza maze bagaha umwanya minisiteri nayo igakora ibyo igomba gukora biteza sinema imbere.

Ahmed Harerimana uhagarariye ihuriro ry'abakora filime mu Rwanda (Rwanda Filmmakers Union) yashimiye Minisitiri kuri iki gitekerezo cyo kubahuriza hamwe muri iyi nama, ariko kandi asaba ko hajyaho inzego zishinzwe gukurikirana sinema gusa.

Aha yatanze urugero ati: "nk'iyo tugize ikibazo turi gukora filime, polisi ikadutabara ntabwo idutabara nk'abakora filime ahubwo itabara nk'uko iri gutabara abanyarwanda. Nibura hagakwiye kuba hariho urwego no muri polisi rushinzwe gukurikirana sinema gusa."

Iyi nama yaranzwe no kubohoka ku bakora sinema bari bayitabiriye bakavuga ibibazo n’ibitekerezo bibari ku mutima, yasojwe minisitiri Joseph Habineza asaba ko ibyavugiwemo bitaba amasigaracyicaro nk’uko bikunze kugaragara mu nama nyinshi zigenda zikorwa ariko imyanzuro ntishyirwe mu bikorwa, ahubwo asaba abo bireba bose ko ibyahavugiwe bigomba gushyirwa mu bikorwa vuba.

Nyuma y'igihe cy'amasaha asaga 2 bungurana ibitekerezo ku cyateza sinema nyarwanda imbere, Minisitiri n'abari bitabiriye iyi nama bafashe agafoto k'urwibutso.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    KMN





Inyarwanda BACKGROUND