RFL
Kigali

Prison Break yakunzwe n’abatari bake igiye kongera gukinwa

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/06/2015 17:39
0


Kuri ubu amakuru agezweho ya sinema muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ni ay’uko filime y’uruhererekane yakunzwe cyane ku isi yose ya Prison Break yaba igiye kongera gukinwa mu duce duto(Episodes) zigera ku munani zaba zigize igice kimwe(Mini-saison)



Nkuko 7sur7 dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo aya makuru ataremezwa neza ariko ahagazweho na byinshi mu binyamakuru byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika aratangaza ko Prison Break  igiye kongera gukinwa hakazagaragaramo cyane abakinnyi bari basanzwe ari imena muri iyi filime aribo Wentworth Miller(Michael Scofield) na Dominic Purcell(Lincoln Burrows).

Muri 2005 ubwo iyi filime yakinwaga yagize abakunzi benshi kugeza ubwo igice cya mbere gusa(saison1) yarebwe n’abagera kuri miliyoni 9. Muri Prison Break Michael Scofield aba ashaka gukura mukuru we(Lincoln) muri gereza  wari waramaze gukatirwa urwo gupfa ku cyaha cyo kwica  atari yarigeze akora. Ibi abikora nyuma yo kunanirwa kumurenganura mu buryo bwose hakoreshejwe ubutabera. Uburyo ibintu abikorana ubwenge bwinshi, ndetse rimwe na rimwe ibyo yapanze ntibimukundire nkuko yabikekaga nibyo bituma iyi filime iryoha kandi ikishimirwa n’abatari bake.

Michael Scofield aba agamije ko mukuru we  Lincoln Burrows(wambaye ikoti ry'umukara)yarokoka urwo gupfa

Igishushanyo kinini ubona ku mubiri we nicyo Scofield yifashisha ashaka gucikisha mukuru we

Abakinnyi b'imena bagaragara muri Prison Break

Televiziyo ya FOX ari nayo nyiri iyi filime ikaba ishaka ko yongera gukinwa . Ikinyamakuru cya TV Line cyo gitangaza ko abashinzwe gutunganya iyi filime baba bari kuyitunganya bagendeye ku bavandimwe 2:Michaelk Scofield na Lincoln Burrows. Aya makuru kandi avuga ko aba bombi bazagumana imyanya(roles) bahoranye. Amakuru amwe yatangiye kuvugwa ni ay’uko kuri iyi nshuro Lincoln Burrows ariwe wazajya gukura murumuna we mu buroko. Abandi bakinnyi bakunzwe muri iyi filime harimo T bag na Sucre nabo ngo baba bazagaragaramo agace gato. Igisigaye ni ukureba uburyo abakora iyi filime bazongera kugaruramo Michael Scofield bitewe n’uburyo iyi filime irangira bagaragaza ko yapfuye. Televiziyo ya FOX yirinze kugira icyo itangaza kuri iyi nkuru itegerejwe na benshi mu bayikunze ndetse bakaba bakeneye kumenya neza itariki nyakuri y’isohoka ryayo.

Filime ya Prison Break yatangiye gukinwa muri 2005 irangira muri 2009. Ni imwe mu z’uruhererekane zamamaye cyane ndetse zigira abakunzi benshi bitewe n’uburyo ikinnye kandi buri mukinnyi wese akaba agaragaza umwihariko we n’ubuhanga. Yakinwe mu bice bine(4saisons), uduce (episodes)81.

Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND