Umuhanzi Ziggy 55 watangiriye umuziki mu itsinda rya The Brothers, kuri ubu ari mu bicu nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Cheri nanga’ mu rugendo rushya rwo gukora umuziki ku giti cye(solo).
Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe n’abatunganya amashusho bagera kuri batatu kuko uyu muhanzi ngo yifuzaga ko yasohoka iri ku rwego rwo hejuru. Ati “ Iyi video yakozweho na ba Video Directors batandukanye harimo Hubert (Top5 Sai) wari uhagarariye Project, Fab Lab (Bless World Music) ndetse na Fayzo. Ni project yakozweho n’abantu benshi kubera nashakaga product inogeye amaso kandi ndahamya ko umusaruro wavuyemo ubikwiye.”
Mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo iri mu njyana ya Rumba
Nk’uko Ziggy 55 yabidutangarije, nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo, uyu muhanzi akomeje gushyira ingufu kuri album ye ya mbere arimo ategura izaba yitwa L'hymne de la fete.
Ati “ Iyi ni single yanjye ya mbere, ariko siyo yanyuma, ndimo ndakora Album Inshaallah izaba yitwa L'hymne de la fete, ubu deja nkaba ndi muri studio ndimo ndakora izindi njyana, kandi ndatekereza ko mu minsi mike indi Audio izaba ibagezeho.”
Ziggy 55 yararikiye abafana b'umuziki we ibikorwa byinshi mu minsi iri imbere
Ziggy 55 yaboneyeho umwanya wo gushimira abantu bose bamufasha mu buryo butandukanye, aho ku isonga avuga umugore we ahamya ko ariwe akomoraho inganzo, hamwe n’imfura yabo, afata nk’isoko imuha imbaraga. Ati “ Ndashimira cyane abantu bose bamfasha mu buryo butandukanye, ma femme pour l'inspiration et mon fils pour la motivation. Kandi mbwira abakunzi ba muzika inogeye amatwi ko ubu "Maitre d'ecole" yageze mu kibugu. Le gourou de la perfection azanye forme ya danger!”
Reba amashusho y'indirimbo 'Cheri na nga'
TANGA IGITECYEREZO