Nshimiyimana Fikiri wamenyekanye cyane nka Ziggy 55 mu itsinda rya The Brothers nyuma rikaza gusenyuka agakomeza gukora umuziki ku giti cye, kuri ubu we n’umugore we Iddo Salama, inshuti n’abavandimwe bari mu byishimo bikomeye nyuma yuko bibarutse umwana wa kabiri mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gicurasi 2017.
Nkuko Ziggy 55 yabidutangarije ngo umugore we yabyariye mu bitaro bya CHUK ndetse akana ka gahungu na nyina bameze neza cyane. Cyo kimwe n’imfura yabo bise amazina ane 'Ganza Fikiri Sahyan Nat I', ubuheta bwabo na bwo babuhaye amazina ane ari yo Manzi Fikiri Jamel Mikah.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook na Instagram, uyu mugabo unazwi nk’umunyamakuru mu biganiro by’umyidagaduro na muzika kuri TV1 yasangije iyi nkuru nziza abamukurikira bose
Tubibutse ko tariki ya 19/10/2013 ari bwo Ziggy 55 yasezeranye n’umugore Iddo Salama nawe wamamaye cyane mu mukino wa Basketball aho yanakiniye ikipe y’igihugu. Imfura yabo kuri ubu imaze kugira imyaka 2 n'amezi asaga atanu dore ko yabonye izuba tariki ya 17 Mutarama 2015.
Mu birori by'ubukwe bwabo
Aha ni mu 2015 ubwo Ziggy yari ateruye imfura bari bamaze kwibaruka
Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'Cherie na nga' yahereyeho akora umuziki ku giti cye
TANGA IGITECYEREZO