RFL
Kigali

Yvan Buravani yerekeje muri Tanzaniya mu kurushaho kumenyekanisha ibikorwa bye bya muzika

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/05/2018 16:13
1


Umwe mu bahanzi bafite impano hano mu Rwanda kandi bakunzwe,Yvan Buravan wanamenyekanye vuba cyane umaze iminsi yitegura kwitabira igitaramo kizabera mu Bubiligi aho azahurira n’itorero ribyuna injyana gakondo ryitwa ‘Urukerereza’ ubu yerekeje muri Tanzaniya mu bikorwa bye bya muzika.



Uyu musore umaze kurira rutema ikirere yerekeza mu gihugu cya Tanzaniya yagiye kurushaho kwita ku bikorwa bye bya muzika. Nk’uko umwe mu bajyanama bita ku nyungu za studio uyu musore akoreramo ya New Level yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Buravan yagiye gukora Media Tour muri Tanzaniya. Ibyo twakita nk’urugendo rwo kuzenguruka mu bitangazamakuru aho yagize ati “Buravan yagiye gukora Media Tour muri Tanzania yo kumenyekanisha ibikorwa bye bya muzika. Yajyanyeyo indirimbo ze azisangisha izindi ziriyo cyane ko indirimbo ye yitwa ‘Oya’ ikunzwe kdi ikinwa cyane muri Tanzania hari media zimwe na zimwe zamusabye kujyayo.”

Indirimbo Buravan yajyanye muri Tanzaniya ni izisanzwe ziri hanze zizwi ndetse binateganyijwe ko ashobora kuzakorerayo izindi ndirimbo. Tubibutse ko Buravan yerekeje muri Tanzaniya mu gihe ari kwitegura kuzajya mu mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi aho azahurira n’itorero ry’urukerereza mu gutaramira abanyarwanda bahatuye n’abahegereye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Ntarubaka?





Inyarwanda BACKGROUND