RFL
Kigali

Yvan Buravan yashyize hanze indirimbo 'Si Belle' iri kumwe n'amashusho yayo -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/10/2018 16:33
0


Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi muri iyi minsi buri wese atatinya guhamya ko bahagaze neza hano mu Rwanda. Uyu musore kuri ubu uri mu myiteguro yo gushyira hanze Album ye nshya yise 'Love Lab' yamaze gushyira hanze indi ndirimbo iri muri 18 zizaba ziri kuri Album ye nshya yise 'Love Lab'.



Uyu muhanzi yamamaye cyane mu myaka itambutse nk'umusore wazanye ingufu nyinshi n'umuvuduko mu ruhando rwa muzika y'u Rwanda, Yvan Buravan wagize amahirwe yo gutangira ashyira hanze indirimbo zigakundwa nyuma y'imyaka itari myinshi amaze muri muzika kuri ubu agiye kumurika Album ye ya mbere mu gihe hari benshi mu bamaze igihe mu muziki ariko ibijyanye no kuba bashyira hanze Album byo bikaba bitaborohera.

Yvan Buravan

Yvan Buravan

Indirimbo nshya 'Si Belle' Yvan Buravan yamaze gushyira hanze ni iya kane kuri Album ye nshya Love lab, mu buryo bw'amajwi iyi ndirimbo ikaba yarakozwe na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh umwe mu bagabo bamaze igihe mu kazi ko gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SI BELLE' YA YVAN BURAVAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND