Yvan Buravan umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda ariko nanone bavumbutse vuba, wari utarakorera igitaramo icyo aricyo cyose hanze y’u Rwanda kuri ubu agiye gukorera igitaramo mu kindi gihugu kitari u Rwanda ahereye mu Bubiligi aho yanamaze kwerekeza dore ko ahafite igitaramo azahuriramo n’itorero ‘Urukerereza’.
Yvan Buravan yahagurutse mu Rwanda saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nyakanga 2018 yerekeza mu Bubiligi aho afite igitaramo gikomeye cyateguwe na Minispoc ifatanyije na Minisiteri ifite ububanyi n'amahanga mu nshingano ndetse na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi. Nk'uko twagiye tubigarukaho mu nkuru zacu zabanje, Yvan Buravan yatumiwe hamwe n’itorero Urukerereza mu rwego rwo gususurutsa abanyarwanda baba mu Bubiligi ndetse no mu bihugu binyuranye by’Uburayi byegeranye n’iki gihugu.
Igitaramo Yvan Buravan yitabiriye azagikorana n'itorero Itorero Urukerereza ryanamaze kwerekeza mu gihugu cy'u Bubiligi mbere. Ni igitaramo giteganyijwe ku itariki ya 13 Nyakanga 2018 ahitwa Birmingham Palace, 112-B muri Komine ya Anderlecht iherereye mu Murwa Mukuru w’u Bubiligi, Bruxelles. Igiciro cyo kwinjira ni 20€ ku bantu bazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo nyir’izina.
Yvan Buravan ategereje kwerekeza mu ndegeYvan Buravan mbere yo kwinjira mu ndege ya Rwandair yamujyanye mu Bubiligi
TANGA IGITECYEREZO