RFL
Kigali

Yvan Buravan yamaze kwerekeza mu Bubiligi -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/07/2018 9:01
4


Yvan Buravan umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda ariko nanone bavumbutse vuba, wari utarakorera igitaramo icyo aricyo cyose hanze y’u Rwanda kuri ubu agiye gukorera igitaramo mu kindi gihugu kitari u Rwanda ahereye mu Bubiligi aho yanamaze kwerekeza dore ko ahafite igitaramo azahuriramo n’itorero ‘Urukerereza’.



Yvan Buravan yahagurutse mu Rwanda saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nyakanga 2018 yerekeza mu Bubiligi aho afite igitaramo gikomeye cyateguwe na Minispoc ifatanyije na Minisiteri ifite ububanyi n'amahanga mu nshingano ndetse na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi. Nk'uko twagiye tubigarukaho mu nkuru zacu zabanje, Yvan Buravan yatumiwe hamwe n’itorero Urukerereza mu rwego rwo gususurutsa abanyarwanda baba mu Bubiligi ndetse no mu bihugu binyuranye by’Uburayi byegeranye n’iki gihugu.

Igitaramo Yvan Buravan yitabiriye azagikorana n'itorero Itorero Urukerereza ryanamaze kwerekeza mu gihugu cy'u Bubiligi mbere. Ni igitaramo giteganyijwe ku itariki ya 13 Nyakanga 2018 ahitwa Birmingham Palace, 112-B muri Komine ya Anderlecht iherereye mu Murwa Mukuru w’u Bubiligi, Bruxelles. Igiciro cyo kwinjira ni 20€ ku bantu bazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo nyir’izina.

yvan buravanyvan buravanyvan buravanyvan buravanYvan Buravan ategereje kwerekeza mu ndegeyvan buravanYvan Buravan mbere yo kwinjira mu ndege ya Rwandair yamujyanye mu Bubiligi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fils5 years ago
    Bodyguard ye irihe?
  • kwibaza5 years ago
    ntancuti agira zaribumuherekeze kukibuga kombona yijyanye nkaho ari nyakamwe? cyagwa bimwe bavugango ariyemera nukuri mumafoto habe numuntu numwe wokubara inkuru
  • Umwali5 years ago
    Kwibaza we, aho yifotoreje ntabwo abaguherekeje bahagera iyo ugiye gutega indege, iyaba ari ka twegerane yabasezerera no mukirahure yamaze kwicara, indege ibyayo nibi ntakundi
  • Thierry 5 years ago
    Hhhhhhhh ibyo x byo kumuherekeza birimo iyihe nyungu icyambere nuko akora icyamujyanye so ni mugakabirize ibintu bidafite aho bihuriye





Inyarwanda BACKGROUND