Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys ni umwe mu basore batatu bagize iri tsinda ahuriyemo na Safi ndetse na Humble G, uyu musore yujuje imyaka 30 ku itariki 7 Kamena 2017 iki gihe akaba yarakorewe ibirori n’inshuti ze zamwifurizaga isabukuru nziza.
Kuri uyu munsi w’amavuko wa Nizzo umaze kwamamara nka Kaboss inshuti ze za hafi zirimo Humble G banaririmbana, Gilbert The Benjamin wabakoreye amashusho menshi,Social Mula, Bull Dogg ndetse na Aime Bluestone ni bamwe mu bari bitabiriye ibi birori ndetse bafasha n’uyu musore gukata umutsima bishimira kuba yujuje imyaka 30 y’amavuko akiri ku isi.
Umutsima wari wateguriwe Nizzo Kaboss
Mu bari aho ntabwo umusore Safi Madiba yigeze ahagaragara ibintu byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yibaza ku mpamvu Safi atifatanyije na Nizzo mu birori bye, maze ku murongo wa telefone Humble G yemeza ko impamvu Safi atari ahari ari uko hari urugendo yari arimo hanze ya Kigali. Humble G yagize ati” Safi ntabwo yari ahari yari yagiye i Rubavu, gusa byose yari abizi neza ni uko ari gahunda zagonganye.”
Nizzo, Gilbert The benjamins na Humble G mbere gato ko binjira mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Nizzo
Nizzo n'inshuti ze nyuma y'ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko
REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BYIFASHE UBWO BAKATAGA UMUTSIMA KU MUNSI WE W'AMAVUKO
TANGA IGITECYEREZO