Umukinnyi wa filime akaba na Miss Tanzania 2006; Wema Sepetu umaze igihe akundana n’umuhanzi Diamond, yatangiye urugamba rwo guhangana n’umukobwa w’umuherwe wo muri Uganda uzwi ku izina rya Zari bivugwa ko yamutwaye umugabo nyuma y’aho mu minsi ishize Diamond n’uyu mukobwa bagaragaye basomana.
Amafoto ya Diamond yishimana n’uyu mukobwa uzwiho kugira ubutunzi n’amafaranga menshi muri Uganda witwa Zari, yatangiye guhishura ko haba hari urukundo n’umubano wihariye hagati y’uyu muhanzi n’uyu mukobwa w’umuherwe, ibi biza kurushaho kuvugisha benshi ubwo hasohokaga amafoto ya Diamond arimo gusomana byimbitse n’uyu mukobwa.
Zari na Diamond bakomeje kwerekana ko hagati yabo hari umubano udasanzwe
Nyuma y’iminsi Wema Sepetu ntacyo avuga ku by’umubano w’umukunzi we Diamond n’uyu mukobwa bigaragara ko ashobora kuba yaramutwaye umutima, kuri uyu wa kabiri uyu mukobwa n’ubwo atavuze ku by’uyu mubano ariko yerekanye ko agiye kujya muri Uganda gushyigikira Chameleone mu gitaramo azakora, bikagaragara ko ashaka kurwanya igitaramo cya Zari kizanitabirwa na Diamond kandi bikazabera umunsi umwe, cyane ko Wema yanavuze ko afite impamvu ituma agiye kujya muri Uganda n’ubwo yari atarahagera na rimwe.
Wema Sepetu mu magambo y’igiswahili yanditse ku rubuga rwa Instagram yagize ati: “Birakaze birakaze… Sinari najya muri Uganda na rimwe ariko kubera ibi ngiye kurira indege njye gushyigikira musaza wanjye Chameleone, tuzahura tariki 18 muri iki kirori gisoza umwaka”
N'ubwo Wema Sepetu yagiranye ibihe byiza na Diamond ubu muri iyi minsi ugezweho ni Zari
Kuri iyi tariki 18 Ukuboza ubwo Chameleone azaba akora igitaramo cye cy’akataraboneka kiswe “One Man, One Show, One Million” kizishyuzwamo akayabo ka Miliyoni y’amashilingi ya Uganda kuri buri muntu, Diamond nawe azaba ari muri Uganda mu gitaramo cyateguwe n’uyu Zari bameranye neza muri iyi minsi, hanyuma Wema Sepetu nawe akazaba ari hafi aho muri iki cya Chameleone aho asaba abantu ko bazitabira iki cya Chameleone bisa n’aho adashyigikiye icyo umukunzi we Diamond azaba yitabiriye.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO