RFL
Kigali

Amahirwe yatanzwe na Fayzo ntagucike, niba ufite indirimbo ariko nta bushobozi bwo kuyikorera amashusho

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/09/2014 19:30
16


Tuyishime Faycal Hassan wamenyekanye cyane mu gukora indirimbo z’amashusho ku izina rya Producer Fayzo, Abinyujije mucyo yise ‘Fayzo talent search’ yiyemeje gufasha abahanzi bafite impano bakizamuka bagerageje gukora indirimbo z’amajwi ariko bakabura ubushobozi bwo gukora amashusho yazo.



Ni mu gihe uyu musore arimo yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 amaze akora uyu mwuga we, isabukuru yifuza kwizihiriza rimwe n’iya mavuko ye byose akabikora yishimira ibyo amaze kugeraho ari naho yifuza kuboneraho nawe kugira icyo atanga ku bushobozi n’impano Imana yamuhaye.

ahgs

Fayzo ati “ Kuva 2010 aho navuye naho nageze ubu mu rugendo rwanjye, nagiye ngira abantu benshi batandukanye bamfashije none ubu ndishimira intambwe maze kugeraho mu myaka itanu ishize nkora ibijyanye na production ya video. Sinabona uburyo nashimira buri muntu ku giti cye gusa hari icyo nakora kugirango nanjye iyi neza hamwe n’impano nahawe mbyiture abandi, ni nayo mpamvu nanjye nahisemo gufasha urubyiruko rw’abanyarwanda bifitemo impano ariko babuze amikora yo gukora amashusho!”

Mu kiganiro na Fayzo ubwo yavugaga ibirambuye kuri uyu mushinga we, yatangaje ko aya mahirwe agenewe umuhanzi wese mu bice bitandukanye by’igihugu, ufite impano yo kuririmba ndetse akaba yarabashije gusohora indirimbo y’amajwi ariko akabura ubushobozi bwo gukora amashusho.

Fayzo

Fayzo

Nk’uko Fayzo abitangaza, Kuva tariki ya 01/10/2014 nibwo kwiyandikisha bizatangira, bikazakorerwa mu mujyi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura  mu igorofa ya mbere mu muryango w’208 ahazwi nko kwa Dj Innocent, aho uwiyandikisha asabwa kuza yitwaje CD iriho indirimbo ye hamwe n’amafaranga y’u Rwanda 5000.

Fayzo

Fayzo yatangiye gutunganya amashusho kuva mu 2010. Amashusho ya mbere yamumenyekanishije ni amashusho y'indirimbo AMAFARANGA ya Elion Victory

Nyuma yo kwiyandikisha nibwo hazategurwa ibitaramo bya roadshow bizabera mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bizitabirwa n’abahanzi biyandikishije maze bahabwe iminota yo kuririmba imbere y’akanama kazashyirwaho gashinzwe kumva ubuhanga no kureba uburyo buri muhanzi yitwara ku rubyiniro n’ikinyabupfura cye maze abe ari nabyo baheraho batoranya abahanzi icumi ba mbere bigaragaje bazakorerwa indirimbo z’amashusho z’ubuntu.

Iki gikorwa Fayzo arimo aragifashwamo na kompanyi ya Art Maxx, kikazamara ukwezi kose, abahanzi bazatoranywa bakazamenyekana mu ntangiriro z’Ugushyingo 2014.

Reba amashusho y'indirimbo Amafaranga, imwe mu za mbere uyu musore yagaragarijemo impano ye yo kuyobora no gukora amashusho

Kandagira abanzi ya Green P, imwe muziheruka gukorwa na Fayzo

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Izere ketia9 years ago
    Icyo gitekerezo nikiza, afite umutima wo gufasha, imana imworohereze
  • rwafa9 years ago
    none se ko ari kwaka amafranga yo registration menshi, kandi afite company iri kumufasha ubwo arumva Atari ugusonga abo bana? niyemere ayahare na jay polly yaretse kugurisha imyenda ayitangira Ubuntu!
  • yakana9 years ago
    Eh! umva jama wana ubwose urumva iyo atari business? niba ari ubugira neza wagakwiye kubigira ubuntu kwiyandikisha cyangwa amafaranga make ashoboka atari 5000frc byose, surtout ko uyatanga aba atanizeye ko azatoranywa.
  • Timothy9 years ago
    Ese indirimbo za Gospel Nazozirimo cg nizisanzwe gusa ?
  • Timothy9 years ago
    Ese indirimbo za Gospel Nazozirimo cg nizisanzwe gusa ?
  • g9 years ago
    yes gospel zirimo
  • Akiwacu grolia9 years ago
    Nabandi ba producteur bajye bafasha nkuko mugenzi wabo abigenje, musique yacu nibwo izakomeza gutera imbere,big up big pro
  • Akiwacu grolia9 years ago
    Nabandi ba producteur bajye bafasha nkuko mugenzi wabo abigenje, musique yacu nibwo izakomeza gutera imbere,big up big pro
  • Akiwacu grolia9 years ago
    Nabandi ba producteur bajye bafasha nkuko mugenzi wabo abigenje, musique yacu nibwo izakomeza gutera imbere,big up big pro
  • Akiwacu grolia9 years ago
    Nabandi ba producteur bajye bafasha nkuko mugenzi wabo abigenje, musique yacu nibwo izakomeza gutera imbere,big up big pro
  • Bahati Alphonse9 years ago
    Fayzo komerezaho Imigambi yawe ni migambi ya bagabo turagushyigikiye.
  • Ufiteyezu Henock9 years ago
    Faysal nakomereze aho kuko bakenewe kuzamurwa abo bana.gusa yitondere izo video azikore neza ntabasondeke ok god bless u
  • Ufiteyezu Henock9 years ago
    Faysal nakomereze aho kuko bakenewe kuzamurwa abo bana.gusa yitondere izo video azikore neza ntabasondeke ok god bless u
  • Ufiteyezu Henock9 years ago
    Faysal nakomereze aho kuko bakenewe kuzamurwa abo bana.gusa yitondere izo video azikore neza ntabasondeke ok god bless u
  • rwema felicien9 years ago
    thx fayzo igitekerezo cyiza cyane kbs kuko aho gutanga 150,000 natanga ibyo 5,000
  • rwema felicien9 years ago
    thx fayzo igitekerezo cyiza cyane kbs kuko aho gutanga 150,000 natanga ibyo 5,000





Inyarwanda BACKGROUND