Tuyishime Faycal Hassan wamenyekanye cyane mu gukora indirimbo z’amashusho ku izina rya Producer Fayzo, Abinyujije mucyo yise ‘Fayzo talent search’ yiyemeje gufasha abahanzi bafite impano bakizamuka bagerageje gukora indirimbo z’amajwi ariko bakabura ubushobozi bwo gukora amashusho yazo.
Ni mu gihe uyu musore arimo yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 amaze akora uyu mwuga we, isabukuru yifuza kwizihiriza rimwe n’iya mavuko ye byose akabikora yishimira ibyo amaze kugeraho ari naho yifuza kuboneraho nawe kugira icyo atanga ku bushobozi n’impano Imana yamuhaye.
Fayzo ati “ Kuva 2010 aho navuye naho nageze ubu mu rugendo rwanjye, nagiye ngira abantu benshi batandukanye bamfashije none ubu ndishimira intambwe maze kugeraho mu myaka itanu ishize nkora ibijyanye na production ya video. Sinabona uburyo nashimira buri muntu ku giti cye gusa hari icyo nakora kugirango nanjye iyi neza hamwe n’impano nahawe mbyiture abandi, ni nayo mpamvu nanjye nahisemo gufasha urubyiruko rw’abanyarwanda bifitemo impano ariko babuze amikora yo gukora amashusho!”
Mu kiganiro na Fayzo ubwo yavugaga ibirambuye kuri uyu mushinga we, yatangaje ko aya mahirwe agenewe umuhanzi wese mu bice bitandukanye by’igihugu, ufite impano yo kuririmba ndetse akaba yarabashije gusohora indirimbo y’amajwi ariko akabura ubushobozi bwo gukora amashusho.
Fayzo
Nk’uko Fayzo abitangaza, Kuva tariki ya 01/10/2014 nibwo kwiyandikisha bizatangira, bikazakorerwa mu mujyi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura mu igorofa ya mbere mu muryango w’208 ahazwi nko kwa Dj Innocent, aho uwiyandikisha asabwa kuza yitwaje CD iriho indirimbo ye hamwe n’amafaranga y’u Rwanda 5000.
Fayzo yatangiye gutunganya amashusho kuva mu 2010. Amashusho ya mbere yamumenyekanishije ni amashusho y'indirimbo AMAFARANGA ya Elion Victory
Nyuma yo kwiyandikisha nibwo hazategurwa ibitaramo bya roadshow bizabera mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bizitabirwa n’abahanzi biyandikishije maze bahabwe iminota yo kuririmba imbere y’akanama kazashyirwaho gashinzwe kumva ubuhanga no kureba uburyo buri muhanzi yitwara ku rubyiniro n’ikinyabupfura cye maze abe ari nabyo baheraho batoranya abahanzi icumi ba mbere bigaragaje bazakorerwa indirimbo z’amashusho z’ubuntu.
Iki gikorwa Fayzo arimo aragifashwamo na kompanyi ya Art Maxx, kikazamara ukwezi kose, abahanzi bazatoranywa bakazamenyekana mu ntangiriro z’Ugushyingo 2014.
Kandagira abanzi ya Green P, imwe muziheruka gukorwa na Fayzo
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO