Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bakomeye u Rwanda rufite. Ni we mukobwa rukumbi ufite igikombe cya Primus Guma Guma Super Star. Butera Knowless wamaze kurushinga, kuri ubu yatangiye gahunda yo gukora imyitozo ngororamubiri yimbitse mu gihe cy’iminsi 90 yikurikiranya agamije kongera ingufu mu mubiri ndetse no kubaka umubiri muri rusange.
Uyu muhanzikazi kuri ubu ari gukorera imyitozo ikomeye muri Gym ya Hotel Umubano ku Kacyiru, aha niho Inyarwanda.com twamusanze maze twitegereza imwe mu myitozo ikomeye uyu mukobwa aba akora afatanyije n’umutoza we aho Butera Knowless aba akoresha ibyuma hafi ya byose biba muri iyi nzu akoreramo imyitozo ngororamubiri.
Aganira na Inyarwanda.com Butera Knowless yatangaje ko yihaye gahunda y’iminsi 90 adasiba akora imyitozo ikomeye nyuma y'uko hari igihe cyageze agasa n'ubihagaritse ariko kuri ubu akaba yifuza kongera kubaka umubiri akora imyitozo. Butera Knowless yatangaje ko nyuma y’iyi minsi 90 azamara akora imyitozo yikurikiranya, atazahita ayihagarika agahita asubira kuri gahunda y’ukuntu yari asanzwe akora aho azajya akora nka gatatu cyangwa kane mu cyumweru ariko atari buri munsi.
Umunyamakuru yabajije Butera Knowless impamvu y’iyi myitozo atangaza ko ari kuyikora yiyubaka ariko nanone mu minsi iri imbere akaba afite ibikorwa binyuranye bya muzika bimusaba kuba ameze neza mu mubiri. Knowless yagize ibanga ibi bikorwa by'umuziki agiye kujyamo na cyane ko ngo azabitangaza mu minsi iri imbere. Butera Knowless wijeje abafana be ko 2018 ari umwaka azabashimishamo bikomye yatangarije Inyarwanda.com ko siporo ari nziza mu mubiri w’umuntu cyane ko ifasha umuntu kubaho afite ubuzima bwiza.
Butera Knowless aba agaragaza ingufu muri iyi myitozo akora Butera Knowless aba akora imyitozo yiganjemo iy'ingufu
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BUTERA KNOWLESS UBWO YARARI MU MYITOZO
AMAFOTO: Nsengiyumva Emmy-Inyarwanda.com
VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO