RFL
Kigali

VIDEO: Twasuye Butera Knowless aho akorera imyitozo ngororamubiri muri gahunda yihaye y’iminsi 90

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/01/2018 10:42
13


Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bakomeye u Rwanda rufite. Ni we mukobwa rukumbi ufite igikombe cya Primus Guma Guma Super Star. Butera Knowless wamaze kurushinga, kuri ubu yatangiye gahunda yo gukora imyitozo ngororamubiri yimbitse mu gihe cy’iminsi 90 yikurikiranya agamije kongera ingufu mu mubiri ndetse no kubaka umubiri muri rusange.



Uyu muhanzikazi kuri ubu ari gukorera imyitozo ikomeye muri Gym ya Hotel Umubano ku Kacyiru, aha niho Inyarwanda.com twamusanze maze twitegereza imwe mu myitozo ikomeye uyu mukobwa aba akora afatanyije n’umutoza we aho Butera Knowless aba akoresha ibyuma hafi ya byose biba muri iyi nzu akoreramo imyitozo ngororamubiri.

Aganira na Inyarwanda.com Butera Knowless yatangaje ko yihaye gahunda y’iminsi 90 adasiba akora imyitozo ikomeye nyuma y'uko hari igihe cyageze agasa n'ubihagaritse ariko kuri ubu akaba yifuza kongera kubaka umubiri akora imyitozo. Butera Knowless yatangaje ko nyuma y’iyi minsi 90 azamara akora imyitozo yikurikiranya, atazahita ayihagarika agahita asubira kuri gahunda y’ukuntu yari asanzwe akora aho azajya akora nka gatatu cyangwa kane mu cyumweru ariko atari buri munsi.

Umunyamakuru yabajije Butera Knowless impamvu y’iyi myitozo atangaza ko ari kuyikora yiyubaka ariko nanone mu minsi iri imbere akaba afite ibikorwa binyuranye bya muzika bimusaba kuba ameze neza mu mubiri. Knowless yagize ibanga ibi bikorwa by'umuziki agiye kujyamo na cyane ko ngo azabitangaza mu minsi iri imbere. Butera Knowless wijeje abafana be ko 2018 ari umwaka azabashimishamo bikomye yatangarije Inyarwanda.com ko siporo ari nziza mu mubiri w’umuntu cyane ko ifasha umuntu kubaho afite ubuzima bwiza.

Butera KnowlessButera KnowlessknowlessButera KnowlessButera KnowlessButera Knowless aba agaragaza ingufu muri iyi myitozo akora Butera KnowlessButera KnowlessButera KnowlessButera KnowlessButera KnowlessButera KnowlessButera KnowlessButera Knowless aba akora imyitozo yiganjemo iy'ingufu

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BUTERA KNOWLESS UBWO YARARI MU MYITOZO 

AMAFOTO: Nsengiyumva Emmy-Inyarwanda.com

VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • olivier6 years ago
    Yooo warimwiza iyotazakuba waranduye hhhhh
  • Kalisa6 years ago
    Wowwww!!! Sports ni nziza kubuzima bwamuntu burimunsi, na nyakubahwa Paul Kagame President wacu mwabonye ko car free day yayongereye ikaba 2 mukwezi! Bivuze ko rero dukeneye sport kugirango umubiri wacu ukore neza. Alors bravo a Butera utanga urugero rwiza kandi turagukunda cyaneeee. You are the best Forever.
  • MUKAMA6 years ago
    MBEGA UMUFOTOZI KO WATWERETSE N ISAMBUSA KOKO
  • Nina6 years ago
    Sha ONAPO iraguturitsa nutareba neza .
  • Uwera6 years ago
    Courage Knowless we. Rata ujye ukora sport utazabyibuha nk abagore bamwe b inshuti zawe ntavuze.ahubwo niba uri ishuti nziza nabo jya ubakoraho mujyane
  • Kelly6 years ago
    Hhhhhh muri sport abantu bariyoroshya..kwikomeza nkuko mbona mumaso yawe ntacyo bitanga usibye gutaha warwaye umutwe.,hhhh
  • YV6 years ago
    Woe Olivier warasigaye iryo nishyariii yanduyiki se ??
  • 6 years ago
    afite IGISAMBUSA byo rero, Butera we ewana umuntu yahagwa....
  • Kan6 years ago
    Muri gym habera ibintu, kerema arabe yashyizeho umurinzi da. Bene bariya basore baba abamenya gupfubura.
  • kigali6 years ago
    Olivier cg yarakwimye none uramubeshyera.
  • Muky6 years ago
    Wowwwwww nkunda ukuntu uhora uri mushya Butera wacu! Komeza rata ureke ibibifuka mbona byifitemo ishyari ryubugoryi gusa. Naho kwikomeza se mwanjiji mwe, waterura ibiro 15 ukamera nkaho uteruye 2kg? Nahubundi rata uteye neza peeee!!! Kandi ni initiative nziza gukora gym bigaragara. Apana babandi bajyayo bagiye kwiphotoza gusa.
  • Anonymous6 years ago
    Knowless arashotorana wana.
  • 6 years ago
    barakubaze koko umugongo uzaunaniza pe





Inyarwanda BACKGROUND