RFL
Kigali

VIDEO: Nyagahene avuga ko abashije kubona P Fla yamugorora mu buryo bwihariye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:30/10/2018 16:10
0


Mu kindi gice cy’ikiganiro twagiranye n’umukinnyi wa filime mumenyereye nka Nyagahene, yatubwiye ku buzima bwe bw’imyidagaduro aho yavuze umuhanzi akunda ndetse avuga ko hari umuhanzi yifuza kugorora byimbitse.



Ubwo twamubazaga niba hari abahanzi mu Rwanda akunda yavuze ko akunda cyane umuhanzi Bruce Melody ndetse anashimangira ko ari umuhanga cyane haba mu myandikire no m mikorere y’indirimbo ze aho yanatanze urugero ku ndirimbo ye ‘Ikinya yahinduyemo ‘Twatsinze’. Si mu Rwanda gusa kuko yavuze n’abo akunda muri Afurika y’Uburasirazuba nka Josee Chameleone n’abandi barimo na Two Pac witabye Imana, ibintu Nyagahene yavuganye agahinda kenshi.

Mu buryo bwumvikana ko Nyagahene akunda Hip Hop yagize n’icyo ayivugaho ashimangira ko atari injyana y’ibirara. Bamwe mu bo afana cyane ku isngo haza Jay Polly, hagakurikiraho Riderman, Fireman na Bulldogg AmaG The Black na Jay C baza mu bo afana dore ko yanaturirimbiye kamwe mu duce Jay C aririmbamo avuga ko amuprefera (amukunda) cyane.

Nyagahene

Nyagahene yavuze impamvu adakunda P Fla

Tumubajije kuri P Flan na Green P nka bamwe mu baraperi bazwi, bubatse amazina yagize ati “P Fla akora Hip Hop nziza cyane. Afite imirongo,inyandiko n’ibitekerezo. Aho ntamwemera ni hamwe, iyo uguye mu cyaha ejo ukagisubiramo uba ubaye impossible (intashoboka)” Twamubajije icyo yabwira P Fla baramutse bahuye ko yamujyana ahandi hantu aho atazongera gusubira mu cyaha akikosora koko nk’uko mubisanga mu kiganiro.

Kanda hano urebe icyo Nyagahene yakorera P Fla akamufasha kugororoka neza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND