RFL
Kigali

VIDEO: Kizito Mihigo yasobanuye byimbitse indirimbo nshya ‘Aho kuguhomba yaguhombya’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/11/2018 6:56
2


Umunyamuziki Kizito Mihigo w’indirimbo zomoye umubare munini, yatanze ishusho n’ubutumwa bw’indirimbo ye nshya yise ‘Aho Kuguhomba Yaguhombya’ yatekerejeho akiri muri gereza akarambika ibiganza kuri uyu mushinga wayo akimara gufungurwa nk’ishimwe yageneye Imana nyiribiremwa.



Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Kizito yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nshya yise ‘Aho Kuguhomba Yaguhombya’ bwamwigaragarije ubwo yari muri gereza. Avuga ko akimara gusohoka muri Gereza ya Mageragere ari bwo yatekereje uko yayinononsora yisunze ibikoresho by’umuziki afitemo ubuhanga bwihariye.

Yavuze ko iyi ndirimbo nshya ari iya gikirisitu ikaba ishushanya urugendo rw’umuntu w’umutunzi utambirijwe n’ishema utari umukizwa ku Mana. Iyo ibyo bintu bishize n’ishema riyoyotse nibwo wa muntu yibuka. Ubu buzima nibwo Kizito yakubiye muri iyi ndirimbo agaragaza ko Imana idashobora kwemera guhomba uwo muntu watwawe n’iby’Isi iramuhombya. Mu magambo ye ati:

Nabahimbiye indirimbo yitwa ‘aho kuguhomba yaguhombya’. Ni indirimbo y’Imana, ivuga ukwemera, ivuga kugarukira Imana. Nasobanuraga ko iyo abantu bakize cyangwa bari mu bihe by’umunezero, umuntu iyo afite ubutunzi bwinshi cyangwa ishema ryinshi rimwe na rimwe yibagirwa Imana, cyangwa akajya […] kubemera birumvikana, akagenda atana nayo.

Yunzemo ati “Ariko noneho, ugasanga rimwe na rimwe iyo ibyo bintu bitagihari cyangwa n’iryo shema ritagihari, wa mubano n’Imana wongeye kubaho, cyangwa agarukiye Imana. Muri iyi ndirimbo nerekana ko aho kugira ngo Imana ikubure, umubano wawe nayo ubure, Imana yahitamo ko ibyo bintu bibura noneho wowe ukayigarukira,”

Kizito mihigo

Kizito Mihigo yasobanuye birambuye iby'indirimbo ye nshya yise 'Aho kuguhomba yaguhombya'.

Yakomeje avuga ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyashibukiye muri Gereza. Ngo kimwe mu bintu bimufatira igihe ni ukubona igitekerezo yishimiye akakigira icye akumva arashaka ku kiririmba. Ngo naho ubundi kuyikora mu buryo bw’amajwi nawe abigiramo uruhare cyane ko azi gucuranga ibicurangisho byinshi.  Ati “Nayitekerejeho nkiri muri gereza. Igitekerezo cyanjemo cyangwa ubutumwa bwanjemo nkiri hariya. Noneho ariko aho nsohokeye ntabwo byantwaye umwanya kugira ngo mpite nyishyira ku rupapuro no mu muziki, ni ibintu byihuse cyane.”

REBA HANO IKIGANIRO NA KIZITO MIHIGO AVUGA KU NDIRIMBO YE NSHYA

Kizito avuga ko inyikirizo y’iy’indirimbo ‘ivuga ubutumwa muri rusange, ikanahuza ibyago umuntu ahura nabyo, umuntu akabishushanya n’umusaraba wa Gikirisitu; ikagaragaza ukuntu ibyo byago bishobora kwegereza umuntu Imana’. Iyi nyito ‘Aho kuguhomba Yaguhombya’ iri mu nkikirizo ya kabiri ari nayo isoza indirimbo.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA'

Uyu muhanzi yavuze ko guhera kuri iyi ndirimbo nyuma y’uko afunguwe ariko uko ‘yasohotse muri gereza yifuza gushimira Imana akanayiririmbira’. Yavuze ko iyi ndirimbo nshya amajwi yayo yatunganyirijwe muri The Sound Studio ya Producer Bob, mu gihe ifatwa ry’amashusho ryayo ryayobowe na Producer Mariva.

Kizito Mihigo w’imyaka 37 y’amavuko, ni kizigenza mu bahanzi bubakiye ubuhanzi bwabo ku bukirisitu; afite indirimbo nyinshi zigizwe n’amagambo yoroshye gufata mu mutwe nka: “Usaba Yezu ntavunika’ [Indirimbo y’ubukwe], “Shimirwa” , “Ni wowe ndangamiye”, “Inuma’ yatumbagije ubwamamare bwe n’izindi nyinshi zifashishwa mu bikorwa bitandukanye. Imbuga nkoranyambaga Kizito Mihigo ari gukoresha: Site, instagram, Twitter, Facebook,

REBA HANO IKIGANIRO NA KIZITO MIHIGO AVUGA KU NDIRIMBO YE NSHYA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jolly5 years ago
    Uyu mu type rwose arazakoreshe uko ashoboye yongere yigarurire imitima yabanyarwanda benshi kuko twameraga turi benshi
  • Richard Rugajo.5 years ago
    nampendayesu





Inyarwanda BACKGROUND