RFL
Kigali

Advocators y'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda basohoye indirimbo ikubiyemo ibyo biga mu ishuri-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/05/2018 15:09
0


Advocators ni itsinda rishya mu muziki nyarwanda, rigizwe n'abanyeshuri batanu bo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Remera muri Koleji y'Ubuvuzi n'Ubumenyi mu by'Ubuzima (CMHS). Kuri ubu bashyize hanze amashusho y'indirimbo bise 'Its Time'.



Advocators group batangarije Inyarwanda.com ko biyemeje kujya baririmba ibyo biga mu ishuri mu rwego rwo kwigisha abanyarwanda no kubashishikariza kubungabunga ibidukikije. Ni muri urwo rwego bakoze indirimbo ya mbere bise 'Its time' ndetse yamaze kujya hanze iri kumwe n'amashusho yayo. Ubwo bavugaga ibyo bagiye kujya bibandaho mu muziki, Emmanuel Iyakaremye (Emmy Pro) umwe mu bagize iri tsinda yagize ati:

Indirimbo yitwa It'is time.Twe turi group yitwa Advocators, We advocate for environmental Healths. (...)Tugamije kuzajya turirimba ibijyanye n'ibyo twiga: Muri kino gihe Environment (amazi, ubutaka, ikirere ndetse n'umwuka biri kwangirika kubera impamvu nyinshi harimo n'ibikorwa bya muntu. Hari inyamaswa nyinshi zimaze kuzimira, habaye climate change itera imvura zidasanzwe, ubushyuhe budasanzwe n'ibindi.

Advocators group igizwe n'abanyeshuri batanu biga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Remera muri Koleji y'Ubuvuzi n'Ubumenyi mu by'Ubuzima (CMHS). Abagize Advocators group ni: Ndikubwimana Adolphe, Ndayishimiye Aime, Hirwa Elise, Uwayezu NKUNDA Rosalie na Iyakaremye Emmanuel.

Advocators

REBA HANO 'ITS TIME' YA ADVOCATORS GROUP







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND