RFL
Kigali

Mento Africa yahuje imbaraga na Uncle Austin na Sintex bashimagiza uburanga bw'abanyafrikakazi-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/05/2018 17:04
2


Mento Africa ukunze gukora indirimbo zivuga kuri Afrika cyane cyane akaratira amahanga umuco w'abanyafrika, kuri ubu yasohoye amashusho y'indirimbo 'African Woman' yakoranye na Uncle Austin na Sintex. Muri iyi ndirimbo bashimagiza uburanga bw'abanyafrikakazi.



Mento Africa akoze iyi ndirimbo nyuma y'igihe gito ashyize hanze iyo yise 'Sorry Mama' yakoranye na Aimebluestone, akaba ari indirimbo yakunzwe n'abatari bacye na n'ubu ikaba ikomeje gusabwa ku maradiyo atandukanye bitewe n'ubutumwa burimo. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Mento Afrika yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya 'African Woman' yayikoze ashaka kugaruka mu mwihariko we wo kuririmba kuri Afrika.

Mento Africa

Mento Africa wiyemeje kuririmba indirimbo zivuga kuri Afrika

Muri iyi ndirimbo 'Afrika Woman' yakoranye na Uncle Austin na Sintex, aba bahanzi bumvikana baririmba ko abakobwa/abagore b'abanyafrikakazi buje uburanga bw'umwimerere, bakaba bahiga abandi bose ku isi mu buranga, inseko, urukundo, ingendo n'ibindi binyuranye baririmba bashimagiza uburanga bw'abanyafrikakaz. Bumvikana kandi bagaragaza ko umunyafrikakazi ari we ukwiriye kugirwa umugore. 

Mento Africa ni umwe mu bahanzi bamaze gusohora indirimbo zitandukanye cyane zikunze kwibanda ku buzima ndetse n’imibereho y’abanyafurika zirimo nka; We are All Africa, My Africa, Africa one Love, Born in Africa n’izindi. Amashusho y'iyi ndirimbo 'African Woman' yakoranye na Uncle Austin na Sintex aje akurikira 'Sorry mama' yakoranye na Aimebluestone.

REBA HANO INDIRIMBO 'AFRICAN WOMAN' YA MENTO AFRICA FT UNCLE AUSTIN & SENTEX







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gigi5 years ago
    ese ubwo nk'uwo mukobwa iyo yogsha izo nshakwaha koko? hahahaha, isi irihangana
  • MVUGUKURI5 years ago
    okey Sintex impano urayifit...





Inyarwanda BACKGROUND