RFL
Kigali

VD Frank yatangaje itariki y’ubukwe bwe na Chantal bamaze imyaka 4 bakundana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/09/2017 13:11
0


Mugisha Frank cyangwa Vd Frank yamamaye cyane mu myaka yatambutse ubwo yari umwe mu bahanzi bamamaye icyo gihe, nyuma yaje gusa nuvuye muri muzika yigira mu byo gukina filime, aba umunyamakuru magingo aya akaba agiye gusezerana na Chantal bamaze imyaka irenga ine bakundana.



Mugisha Frank ubu ni we muyobozi w’ikinyamakuru Rwandapaparazzi.rw hamwe na Kigaliwood Photo kompanyi ikora ibijyanye n’amafoto, magingo aya yamaze gutangaza itariki n’umunsi by’ubukwe bwe na Uwizeye Chantal, ubu bukwe bakaba bamaze kubushyira tariki 04 Ugushyingo 2017 aho bazasezerana imbere y’amategeko ya Leta ndetse uwo munsi hakaba n'imihango yo gusaba no gukwa, naho tariki 05 Ugushyingo 2017 hakabaho gusezerana imbara y’Imana.VD FRANK

VD FRANK yatangaje itariki y'ubukwe bwe

Ubwo Inyarwanda.com twifuzaga kumenya byinshi ku bukwe bw’aba bombi birimo ahazabera ibi birori VD Frank yatangaje ko azabishyira hanze mu minsi iri imbere ubwo azaba yamaze no gutanga impapuro z’ubutumire bw’ubukwe bwabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND