RFL
Kigali

Valentine's Day 2018: Itsinda rya 3 Hills na Yverry bagiye guhurira mu gitaramo cyo gususurutsa abakundana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/02/2018 9:08
0


Mu gihe imyiteguro y’umunsi w’abakundanye ikomeje mu bice bitandukanye by’igihugu, itsinda rya 3 Hills ndetse n’umuhanzi Yverry bishyize hamwe kugira ngo bazasusurutse abakunzi b’indirimbo z’urukundo biteguye kwizihiza umunsi w’abakundana wiritiriwe Mutagatifu Valentin.



Umwe mu bagize itsinda rya 3Hills witwa Eric Mucyo yatangarije Inyarwanda.com ko bamaze iminsi mu myiteguro ihagije kugira ngo bazabashe gususurutsa abazitabira igitaramo cyabo. Mu kiganiro kigufi twagiranye na Eric Mucyo yagize ati:

Twateguye indirimbo nyinshi ziganjemo indirimbo z’urukundo zagiye zimenyekana mu minsi yatambutse. Kuri gahunda tuzacuranga cyane indirimbo z’urukundo zakunzwe cyane mu Bufransa, Mu Bwongereza ndetse no muri Africa ariko nanone mu Rwanda by’umwihariko.

Hope Irakoze we yadutangarije ko bahisemo kuzacuranga indirimbo z’urukundo zamenyekanye cyane kugira ngo bazafashe abakundana kurushaho gusabana . Hope yagize ati “Tuzaririmba indirimbo zizatuma abazaza nabo bagira uruhare muri concert. Kuko tuzaririmba cyane indirimbo z’urukundo bakuze bumva. Bizadushimisha buri wese waje abashije kuririmbira umukunzi we bazanye”. 

3hills

Igitaramo itsinda rya 3 Hills rigiye guhuriramo na Yverry

Biteganijwe ko iki gitaramo kizabera kuri Park Inn Hotel mu kiyovu mu mujyi wa Kigali tariki 14 Gashyantare 2018 aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda (5000frw) igitaramo kikazatangira guhera i saa moya z’umugoroba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND