RFL
Kigali

Uwimbabazi Alliance wari muri Miss Rwanda 2018 yamaze gusinyana amasezerano na kompanyi ikomeye muri Kenya-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/04/2018 10:40
2


Uwimbabazi Alliance ni umukobwa wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2018, akaba yarabashije kwinjira mu irushanwa ari umwe mu bakobwa batandatu bari bahagarariye intara y’Uburengerazuba, gusa ntabwo yabashije gukomeza muri 20 bagiye mu mwiherero wavuyemo uwegukanye ikamba.



Nyuma y’irushanwa n’itangira ry’amasomo muri Uganda uyu mukobwa yasubiye muri iki gihugu n’ubusanzwe yigamo maze ajya gukomeza amasomo. Uwimbabazi Alliance wize mu ishuri rya Bombo Secondary School ryo muri Uganda ari naho yarangirije amashuri yisumbuye kuri ubu ari kwiga Mass Communication muri kaminuza ya Kampala University aho yiga anakora umwuga wo kumurika imideri.

AllianceUwimbabazi Alliance yari yitabiriye Miss Rwanda 2018 ahagarariye intara y'Uburengerazuba

Uwimbabazi Alliance wari usanzwe akora akazi ko kumurika imideri ni umunyamideri wigenga ariko ukunze kwitoreza muri kompanyi ya Crystal models Africa isanzwe itoza abanyamideri bakomeye muri Uganda. Mu minsi ishize uyu mukobwa yagize amahirwe yo kumvikana n’ikigo cy’itumanaho cya Safaricom kimwe mu bikomeye mu karere ka Africa y’Iburasirazuba. Uwimbabazi Alliance wahamirije aya makuru Inyarwanda yagize ati:

Ni byo koko twarasinyanye ni amasezerano y’amezi atatu bakoresha amafoto yanjye mu kwamamaza ibicuruzwa byabo mbega amafoto yanjye ni yo baguze mu gihe cy’amezi atatu bazajya bakoresha amafoto yanjye nanjye namamaze ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga nkoresha mbega ubu amasezerano yamaze gutangira.

Miss Rwanda 2018Uyu mukobwa kuri ubu amafoto ye ari gukoreshwa yamamaza ibikorwa bya Safaricom kompanyi y'itumanaho muri Kenya inakorera henshi muri aka karere

Uwimbabazi Alliance wirinze kugaruka ku mubare w’amafaranga bamuhaye yatangaje ko aya masezerano yatangiye gukurikizwa nyuma yo kumvikana no gusinyana amasezerano tariki 6 Mata 2018, icyakora amafoto ye akaba azaba akoreshwa cyane muri Kenya kabone ko we yibera muri Uganda ariko nanone akaba ari umunyarwandakazi uvuka mu karere ka Rubavu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mani6 years ago
    Amahirwe masa. Niba uwanditse iyi nkuru atamubeshyera. Cyangwa niba uwamuhaye amakuru atabeshya cg ngo abeshyere uvugwa. Erega iyo wahatanye ugatsindwa uba waribagiranye, sinzi n'impamvu abandika izi nkuru biyibagiza ko ari uguhatanira ikamba rya Miss Rwanda. Iyo bitakunze ntiwitwa Miss Rwanda!
  • Hamissa6 years ago
    Go Higher mama,one of the hardworking and too much strong ladies I know in Rwandese young Ladies





Inyarwanda BACKGROUND