RFL
Kigali

Uwase Tina userukiye u Rwanda muri Miss World Next Top Model 2017 yageze amahoro muri Lebanon–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/07/2017 12:00
1


Clementine Uwase uzwi ku izina rya Tina ni we munyarwanda rukumbi uri mu irushanwa mpuzamahanga ryo kumurika imideli ryiswe ‘Miss World Next Top Model 2017’, kuri ubu yageze amahoro i Beirut muri Lebanon aho yitabiriye iri rushanwa.



Tina wageze i Beirut muri Lebanon kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2017 byitezwe ko azagaruka mu Rwanda Tariki 8 Kanama 2017 nyuma yuko amarushanwa bagiyemo ya Miss World next Top model 2017 azaba arangira Tariki 6 Kanama 2017.

Ubwo yagendaga Tina yabwiye Inyarwanda.com ko yumva yiyizeye kandi azakora ibyo ashoboye byose kugira ngo yitware neza nibinakunda atahane intsinzi.

miss tinaUwase Tina akigera kuri Hotel ya President Hotel i Beirut muri Lebanon yifataga amafoto

Umwaka ushize wa 2016 ubwo iri rushanwa ryabaga ryegukanywe n’uwitwa Verjiniq Jomes wo muri Malta, icyo gihe yari yakurikiwe n’umukobwa wo muri Morocco witwa Sara Ichara.

Uwase amaze imyaka ine amurika imideri, yitabiriye ibikorwa bitandukanye bijyanye n'umwuga akora, birimo Rwanda Super Model mu 2015 , Red Carpet Fashion Awards mu 2016 aho yatsindiye igihembo cya ‘ Best Female Popular Model’.

miss tinaSi we gusa wari kuri Hotel na bagenzi be nibwo bari bakihagera

Tuzakomeza kubagezaho amakuru y'urugendo rwa Uwase Clementine (Tina) ugiye guhagararira u Rwanda.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UWASE CLEMENTINE (TINA) UHAGARARIYE U RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lea uwimbabazi 6 years ago
    Bonne chance ! Tukuri inyuma.





Inyarwanda BACKGROUND