RFL
Kigali

Uwase Tina uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yasutse amarira ubwo yunamiraga nyirakuru uherutse kwitaba Imana -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/11/2018 16:04
2


Mu minsi ishize nibwo irushanwa rya Miss Supranational ryatangiraga, umukobwa uhagarariye u Rwanda yitabiriye akererewe kubera ko yabanje gufata iminsi itatu yo kunamira nyirakuru wari uherutse kwitaba Imana. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Tariki 26 Ugushyingo 2018 Uwase Tina yafashe umwanya yunamira nyirakuru.



Uwase Tina abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yasakaje amashusho afite urumuri anavuga amagambo anyuranye arimo ayo kunamira Nyirakuru umaze icyumweru yitabye Imana, dore ko yatabarutse ubwo uyu mukobwa yiteguraga kwerekeza ahari kubera irushanwa rya Miss Supranational, bikaba byaramukerereje iminsi igera kuri itatu yose kuko yari akiri mu gahinda.

Nyuma y'iminsi yinjiye mu irushanwa ndetse bikaba nyuma y'icyumweru Nyirakuru atabarutse, Uwase Tina yaje kumwunamira mu marira menshi agira ati "... Iyaba nashoboraga kukugarura byibuza umwanya muto tukongera tukaganira tugakina nk'uko twabikoraga, ndagukunda kandi nzahora ngukunda kuba utari hano biri kumbabaza gusa ndakwizeza ko uzahora unyizihirirwa umunsi ku wundi ndagukumbuye, ndagusezeranya ko uzahora mu mutima wanjye kugeza twongeye guhura,..."

Tina

Uwase Tina uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2018

Uwase Tina kuri ubu uri kubarizwa muri Pologne aho ahataniye ikamba rya Miss Supranational yagiye muri aya marushanwa afite intimba y'uko nta minsi yari iciyeho apfushije nyirakuru yakundaga cyane nkuko yabitangarije Inyarwanda. Uyu mukobwa avuga ko kwegukana ikamba bwaba ari uburyo bwiza bwo guha icyubahiro nyirakuru no kumuhesha ikuzo.

Uwase Clementine wamamaye nka Tina niwe mukobwa wa 8 uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational iri kuba ku nshuro ya 10. Yigeze kandi guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World Next Top Model 2017.

REBA HANO UKO UYU MUKOBWAYASUTSE AMARIRA UBWO YUNAMIRAGA NYIRAKURU UHERUTSE GUTABARUKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri5 years ago
    Pole mukobwa wacu. Burya nyogokuru yarazi icyongereza? Ikindi kuki wifashe video ukayamamaza? Ok byiza kuzirikana nyogokuru kandi Imana imwakire.
  • H5 years ago
    Uyu mukobwa ni Mwiza cyane habe na mba pe. Gusa Nyogokuru wawe Imana imwakire kandi imuhe iruhuko ridashira.





Inyarwanda BACKGROUND