RFL
Kigali

Usibye kuba umuririmbyi mwiza Phionah Mbabazi yongeye kugaragaza impano yo kubyina akaraga umubyimba bikomeye- VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/07/2018 18:22
0


Phionah Mbabazi ni umuhanzikazi uzwiho ubuhanga muri muzika y'u Rwanda, uyu mukobwa wigeze no kwitabira irushanwa rya Tusker Project Fame ni umwe mu bahanzikazi badashikanywaho ubuhanga mu bakora muzika b'u Rwanda. Usibye kuba umuhanzikazi mwiza, yanagaragaje ko ari umwe mu bazi kubyina neza bakaraga umubyimba.



Phionah Mbabazi ni umuhanzikazi abanyarwanda babonaho ubuhanga ariko utarahirwa no kuba yaba icyamamare mu muziki w'u Rwanda. Ni umwe mu bahanzikazi bataramiye abantu muri Kigali Up  yabaye muri uyu mwaka wa 2018. Ubwo yajyaga ku rubyiniro mu masaha ye yaririmbye indirimbo ze ndetse anabyina bikomeye akaraga umubyimba indi mpano yagaragaje nyuma y'impano asanzwe azwiho yo kuririmba.

Image result for PHIONAH MBABAZI inyarwanda.comPhionah Mbabazi

Uyu muhanzikazi iyo uganiriye nawe usanga ari umwe mu bizera impano ye ndetse ko ariyo gusa yamugira icyamamare kurusha kuba yaca muzindi nzira izo arizo zose bamwe mu bahanzi bacamo kugira ngo bamamare cyane, ariko nanone ni umwe mu bahanzi bagiye bakora indirimbo zikamamara bikomeye hano mu Rwanda zirimo 'Winyibutsa' , 'Niwowe', 'Nkwiyumvamo' n'izindi ndirimbo.

REBA HANO UBURYO PHIONAH MBABAZI YITWAYE MU GITARAMO CYA KIGALI UP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND