RFL
Kigali

Urutonde rw’abanyarwanda bagizwe ibyamamare n’impano, ubuhanga cyangwa imyitwarire bihariye

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:1/09/2015 10:17
1


Mu byamamare bizwi cyane mu Rwanda, higanzamo abaririmbyi, abanyamakuru, abakinnyi fa filime n’amakinamico n’abandi bafite impano bahuriyeho ari benshi n’ubwo buri wese aba afite uburyo abikora butandukanye n’ubwa mugenzi we. Nyamara mu byamamare nyarwanda, hari abafite impano zihariye.



Hari bamwe mu banyarwanda bagizwe ibyamamare n’impano cyangwa imyitwarire bihariye bakunze kugaragaza ahantu hatandukanye, kuburyo usanga bazwi cyane kandi ibyo bakora cyangwa ibyo bazwiho ari ibintu byabo by’umwihariko, kuburyo n’iyo uvuze ikijyanye nabyo ari bo buri wese ahita atekereza.

1. Yanga

yanga

Nkusi Thomas, yamamaye ku izina rya Yanga yagiye akoresha guhera ahagana mu mwaka w’1998, ubwo yatangiraga gusobanura filime z’inyamahanga mu Kinyarwanda. Uyu mugabo wagiye azana amagambo menshi mu Banyarwanda, yagiye agaragaza umwihariko mu gusetsa no gushimisha abakunze filime zizwi nk’Agasobanuye. Umukasiro, gukamura (ashaka kuvuga kunyara), umumbweti cyangwa umutimbwe (ashaka kuvuga imbwa), Nyakariro (N’ubwo aha hantu habaho we abikoresha mu buryo bwe), Umuhumetso n’andi magambo menshi yamamaye mu Rwanda yazanywe na Yanga. N’ubwo nyuma ye hari abandi bagiye bagerageza gusobanura izi filime mu Kinyarwanda, kugeza ubu iyo havuzwe “Agasobanuye” imbaga y’Abanyarwanda benshi bahita biyumvira uyu mugabo Yanga, wamamaye ku mpano ye agaragazaho umwihariko.

2. Temarigwe

temarigwe

Uyu mugabo yamamaye kubera impano ye idasanzwe agaragaza mu marushanwa atandukanye yo kubasha gufungura ingano y’ibiryo itubutse. Temarigwe yagiye atsinda abantu batandukanye mu marushanwa yo kurya ndetse n’abanyamahanga benshi biyizeraga yagiye abatsinda. Kugeza ubu n’iyo umuntu arya ibiryo byinshi, usanga hari abatebya bakamwita “Temarigwe”.

temarigwe

Uretse kuba arya cyane, anafite imbaraga z’amenyo zidasanzwe kuburyo ashaka guterurisha amenyo injerekani yuzuye amazi nta maboko akoresheje.

3. Rutikanga Ferdinand

rutikanga

Rutikanga Ferdinand yamamaye cyane mu Rwanda kubera ubwitabire n’ibitekerezo yagiye atanga mu kiganiro “Kubaza bitera kumenya” kuri Radio Rwanda. Uyu musaza ugira ibitekerezo n’ibibazo bisetsa cyane atanga abanje kwibutsa abantu ko ari we watangije Iteramakofe mu Rwanda, yamaze kwamamara kuburyo ibitekerezo n’ibibazo bye usanga bikoreshwa henshi iyo batera urwenya.

4. Bikabyo Original

bikabyo

Bikabyo Original ni umugabo wamamaye cyane mu guhamagara kuri radio Rwanda  kuva mu mwaka wa 2001 aho yari afite imyaka 21 gusa y’amavuko. Bikabyo yahamagaraga kenshi gashoboka mu biganiro bitandukanye atanga ibitekerezo, inyunganizi, amakuru yaho atuye cyangwa se abaza ibyo adasobanukiwe. 

Uyu niwe wamamaye nka Bikabyo Orginal

Uyu niwe wamamaye nka Bikabyo Orginal

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Nzayisenga Callixte. Yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye, ni ukuvuga Akarere ka Karongi kuri ubu, ari naho agituye. Uburyo yakunze guhamagara kuri Radio n’uburyo yagiye atanga ibitekerezo cyane mu biganiro bitandukanye, byatumye Bikabyo anagirirwa icyizere, ubu ni umwe mu banyamakuru ba Radio Isangano yo mu karere ka Karongi nyamara nta mashuri afite. Yumvikana mu biganiro by’intashyo n’ikitwa Umunsi ucyeye.

5. Andre Gromiko

gromiko

Ajya kumvikana bwa mbere, Andre Gromiko yatumirwaga ku maradiyo atandukanye aho yatangaga ubuhamya ku buhanga n’ubunararibonye afite mu gutwara ibinyabiziga, ariko ubu ni n’umunyamakuru kuri Radio 10 mu kiganiro cyumvikanamo indirimbo zo hambere. Uyu mugabo afite amateka akomeye kandi yihariye mu Rwanda mu bijyanye no gutwara imodoka, kuko afite impushya zo gutwara ibinyabigiza byose bibaho mu Rwanda, kuva kuri Gategori A kugeza kuri F.

goromiko

Uretse n'ibyo ariko, ni umuhanga wumva kandi usibanukiwe neza ibyo gutwara imodoka, kuburyo abasha gushyira imodoka no kuyikura muri Parikingi apfutse igitambaro mu maso kandi akabikora neza ntagonge. Uretse n'ibi, ubu yatangiye imishinga ijyanye no kongerera imodoka nini icyo yise feri y'ingoboka, yajya izifasha kwirinda kuba zakora impanuka.

6. Rwarutabura

Rwarutabura

Mu Rwanda haba abafana b’amakipe atandukanye, ariko Rwatutabura ufana Rayon Sports we uburyo abikoramo byatumye yamamara bikomeye kurusha na bamwe mu bakinnyi b’ikipe afana. Nta muntu ukunda imikino mu Rwanda utazi uyu Rwarutabura ndetse nta n’umutoza watoje Rayon Sports n’iyo yaba umunyamahanga, wayoberwa izi zina. Uyu mugabo akunda kugaragara kenshi yisize amarangi kandi afana mu buryo butandukanye n’ubw’abandi bafana. Ibi byanatumye umuhanzi Senderi amwifashisha muri 2013 mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ngo ajye amufasha kwigarurira abafana.

rwarutabura

Uyu mugabo ufite umugore n’abana batatu, ubusanzwe yitwa Ngenzahimana Bosco, akaba nta kandi kazi agira gatunye uyu muryango we uretse gukoreshwa n’abantu batandukanye ngo abafashe gususurutsa rubanda mu bikorwa byabo, ibi kandi yabikuye mu mifanire ye y’ikipe ya Rayon Sports.

7. Babou-G

babou-G

Mu bantu bavuzwe cyane mu minsi micye ishize haba mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, ntihaburamo umusore wamamaye ku izina rya Babou-G. Imvugo ye n’ibisubizo yahaye umunyamakuru Yohani Umubatiza mu kiganiro “Amakuru yo muri Karitsiye”, byatumye abantu bamukunda ndetse imvugo z’ibyo yagiye avuga bikwira hose kugeza n’ubu. Hari abantu bagiye bagaragara bavuga ko ari bo “Babou-G” ariko rubanda ntibabivugeho rumwe kugeza aho n’iyi saha nta wurahamya ijana ku rindi ko azi irengero n’amerekezo y’uyu Babou-G.

8. Paul Jacques

paul

Paul Jacques, ni umunyarwanda uzwiho umwihariko mu buhanzi bwe, dore ko afite ubuhanga bwo kwigana inyamaswa zose, guhera ku matungo yo mu rugo nk'ihene, inka, ingurube, injangwe n'ibindi, kugeza no ku nyamaswa zo mu gasozi zirimo inyoni z'ubwoko bwose. Iyo umwumvise abyigana, wumva utabasha kubitandukanya n'amajwi nyayo y'izo nyamaswa. Uyu mugabo w'imyaka 54 y'amavuko, nawe yemeza ko ubu buhanzi bwe bujya bumufasha gutunga umuryango we kuko hari abo abikorera bakamuha amafaranga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwacu8 years ago
    Hanyuma se ambasadri w'abakonsomateri ko mwamwibagiwe?





Inyarwanda BACKGROUND