Umuhanzikazi nyarwanda usanzwe aririmba injyana ya R&B Queen Cha urukundo ruherutse gutuma yizihiza isabukuru kuburyo budasanzwe abitewe n’urukundo akunda murumuna we.
Tariki 6 Kamena 2016 umuhanzikazi Queen Cha nibwo yari kwizihiza isabukuru muri uyu mwaka, iki gihe abantu benshi bari biteze ko uyu muhanzikazi agiye gutegura umunsi mukuru wo kwizihiza umunzi mukuru w’ivuka rye, gusa ku bw’urukundo akunda murumuna we rwatumye ajya kumusura ku ishuri basangira ibyishimo kuri uyu munsi.
Queen Cha abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanditse amagambo agira ati” Uburyo bwiza bwo kwizihiza isabukuru yanjye” aha uyu muhanzikazi yari yashyize hanze ifoto arikumwe na murumuna we ku ishuri.
Queen Cha mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko yashimishijwe bikomeye gusangira ibyishimo na murumuna we
Uyu muhanzikazi iyo uganira nawe buri gihe agaragaza urukundo rwinshi akunda murumuna we. Nubwo hari inshuti ze zamuteguriye uburyo bwo kwishimira umunsi mukuru we w’amavuko, kubwe agasanga yari yishimiye cyane kwizihiza uyu munsi ari kumwe na murumuna we, ibyo bikaba byaratumye ajya kumusura ku ishuri aho yiga mu mashuri yisumbuye.
Queen Cha ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ze zagiye zikundwa nka Queen Of Queen,Icyaha ndacyemera, nizindi nyinshi yaririmbye mu gihe kinini amaze muri muzika nyarwanda.
REBA HANO INDIRIMBO 'ICYAHA NDACYEMERA' YA QUEEN CHA
TANGA IGITECYEREZO