RFL
Kigali

Urban Boys bafashe amashusho y’indirimbo yabo ‘Mpfumbata’-AMAFOTO +VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/12/2017 9:30
1


Muri iyi minsi itsinda rya Urban Boys riri kurwana no kuziba icyuho ryasigiwe na Safi Madiba wamaze kurivamo,a ha birabasaba gukora cyane, kuri ubu Nizzo Kaboss na Humble Jizzo aba basigaranye itsinda rya Urban Boys bamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere batari kumwe na Safi bise ‘Mpfumbata’ kuri ubu bakaba banamaze kuyifatira amashusho.



Ubwo bafataga amashusho y’indirimbo yabo ‘Mpfumbata’ Urban Boys babwiye Inyarwanda.com ko bashaka gukora ibintu bikomeye ndetse bagashyira muzika yabo ku rwego rwo hejuru ku buryo abafana babo batazigera bicwa n’irungu, aha Humble G wo muri Urban Boys yabwiye umunyamakuru ko bari gukora ibishoboka byose ngo umuziki wabo ugume ku rwego wahozeho.

Nkuko abagize Urban Boys babitangarije Inyarwanda.com ngo amashusho y’iyi ndirimbo byanze bikunze arajya hanze mu minsi ya vuba cyane ko hari n'izindi ndirimbo nyinshi bari gukora kandi bizeye ko nazo zigomba kujya hanze mu minsi ya vuba.

nizzoNizzo Kaboss mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo yabo nshyaUrban BoysAbakobwa bazagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

REBA HANO AGACE GATO UBWO HAFATWAGA AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'MPFUMBATA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric6 years ago
    Iyi Kweli izakinwa Kuri TVR? Ndabona harimo uburaya pe





Inyarwanda BACKGROUND