RFL
Kigali

Uncle Austin na Knowless ku isonga mu bahanzi nyarwanda bakundwa cyane na Radio na Weasel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/07/2015 10:15
13


Radio na Weasel bo mu itsinda Goodlife ryo mu gihugu cya Uganda, kuri ubu bari mu Rwanda, batangaje ko n’ubwo bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda ndetse bakaba bazi abahanzi bose b’i Rwanda, Uncle Austin na Knowless baza ku isonga mu bahanzi bakunda.



Ibi babitangarije ku kibuga cy’indege i Kanombe, ubwo abanyamakuru babazaga ibibazo bitandukanye. Weasel yabwiye abanyamakuru ko abahanzi nyarwanda bose abazi ariko akaba akunda cyane Uncle Austin kuko banakunze guhura kenshi basangira. Ibyo byaje gushimangirwa na mugenzi we Radio wavuze ko nawe akunda cyane Uncle Austin ariko yongeraho na Knowless Butera. Nyuma y'aho aba basore baje kuvuga ko na Urban Boys bayikunda.

Uncle Austin

Uncle Austin ari ku isonga ry'abakundwa n'aba basore bombi

Knowless

Radio we yikundira na Knowless 

Aba basore Radio na Weasel kuri ubu bafite indirimbo ikunzwe cyane yitwa “Neera” yanakunzwe cyane na Perezida wa Uganda Yoweli Museveni, ubwo bageraga i Kigali bafite ibyishimo bidasanzwe, batangaje ko biteguye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo bahamya ko kizaba ari umuriro. Radio wavugaga ikinyarwanda kivanze n’icyongereza, yatangaje ko baje gushimisha abanyarwanda. Ati

Turaje mu Rwanda, we are going to perfor for you, it will be more fire, we are here to enjoy, bivuze ngo 'Turaje mu Rwanda, tugiye kubataramira, bizaba bishyushye cyane(ari umuriro), turi hano ngo twishime.'

Kwibohora concert

Aba basore baje bishimye cyane

Radio na Weasel baje kwitabira igitaramo “Kwibohora concert” kizabera i Kigali n’i Musanze aho bazafatanya na Mariya Yohana uzwi mu ndirimbo zo kubohora igihugu, itsinda Urban Boys, Bruce Melody,Two 4Real, Charly na Nina ndetse Kid Gaju.

Ibi bitaramo Radio na Weasel batumiwemo byateguwe na Promo One ifatanyije na Decent Entertainment, bikazabera i Kigali n'i Musanze. Ababiteguye bakaba bavuga ko  igitaramo nk'iki gikozwe mu gihe cyo kwizihiza "kwibohora" kizajya kiba buri mwaka ku munsi wo kwibohora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nicola8 years ago
    ndababaye kuba abo bagande batazareba aho knowles aririmba live hahahahaaaaaaaaaaaaaaaaahahahahhahaa ngo bikubite hasi hahahaha bumirwe umuswa kabuhariwe
  • Kalisa8 years ago
    Kabisa! Butera akwiye gukundwa.
  • SENTIA8 years ago
    ARIKO NGEWE HARIBINYOBERA SINSHOBORA GUSOMA COMENTS NGO ABANTU BAREKE GUTUKA NOGUSEBYA UYUMWANA WUMUKOBWA NIBARIZE AZIRA IKI KANDI AKENSHI NIGITSINA GORE MUREKE UMUNTU NAKURUTA UJYEWEMERA RWOSE YEGO NTAWUHAZA BOSE ARIKO MWARAMWIBASIYE KWERI NIBA UDASHAKA KO AVUGWA CYANGWANGO AKUNDWE UZAKORE UMURUSHE UREBE KONAWE UTAVUGWA
  • gaju8 years ago
    Mbere yokwita abandi abaswa wowe wemerwa nabangahe?
  • 8 years ago
    Knowless ni ikijumba muziko ijwi naryo pe azivire mumuziki
  • 8 years ago
    Manzi Knowless wapi wapi simwemera wapi
  • 8 years ago
    Knowless wapi arambeshya
  • kiza8 years ago
    yego ntazi live ariko ntimukamwite umuswa bizageraho bize
  • vanessa8 years ago
    ariko kuba nicola avuyeko nta live azi kd akaba ari umuswa ndumva atabeshye kuko usibye nibintu bigaragarira buriwese . ahubwo ubwo byabakorogoshoye pole
  • kiki8 years ago
    bavuga ibigoramye imihoro ikarakara knowles nta live azi maze mushire mwumva
  • Kagabo 8 years ago
    wowe nicole turabona ariwowe muswa wambere ! nawese umunyamahanga ageze kukibuga ikanombe avugako umuhanzi murwanda akunda ari knowless wowe ukabipinga ahubwo uzababaze niba bamukunda kuko arumuswa cyangwa nuko ariwe kizigenza ? erega ibikorwa bye birivugira ! wibuke ko na diamond yavuze ko murwanda azi umuhanzi witwa knowless gusa ese abo wita abahanga bamurusha barihe ? bazwihe ?bakundwa nande wohanze yurwanda ? ikimwaro kuri wowe nabandi bose batekereza nkawe. Big up knowless komeza ubarwaze imitima
  • mugemana8 years ago
    wowe wiyise kagabo ndabon a wiyahuje amagambo urwanga rwakurenze. ubanza utarajya mugitaramo cya live cyuwo mukobwa . kuririmba sibintubye rwose ukuri guca muziko ntigushye.
  • kagame8 years ago
    iyo bavuze ko uyumukobwa arumuswa sibaba babeshye kd ntawutabibona





Inyarwanda BACKGROUND