Radio na Weasel bo mu itsinda Goodlife ryo mu gihugu cya Uganda, kuri ubu bari mu Rwanda, batangaje ko n’ubwo bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda ndetse bakaba bazi abahanzi bose b’i Rwanda, Uncle Austin na Knowless baza ku isonga mu bahanzi bakunda.
Ibi babitangarije ku kibuga cy’indege i Kanombe, ubwo abanyamakuru babazaga ibibazo bitandukanye. Weasel yabwiye abanyamakuru ko abahanzi nyarwanda bose abazi ariko akaba akunda cyane Uncle Austin kuko banakunze guhura kenshi basangira. Ibyo byaje gushimangirwa na mugenzi we Radio wavuze ko nawe akunda cyane Uncle Austin ariko yongeraho na Knowless Butera. Nyuma y'aho aba basore baje kuvuga ko na Urban Boys bayikunda.
Uncle Austin ari ku isonga ry'abakundwa n'aba basore bombi
Radio we yikundira na Knowless
Aba basore Radio na Weasel kuri ubu bafite indirimbo ikunzwe cyane yitwa “Neera” yanakunzwe cyane na Perezida wa Uganda Yoweli Museveni, ubwo bageraga i Kigali bafite ibyishimo bidasanzwe, batangaje ko biteguye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo bahamya ko kizaba ari umuriro. Radio wavugaga ikinyarwanda kivanze n’icyongereza, yatangaje ko baje gushimisha abanyarwanda. Ati
Turaje mu Rwanda, we are going to perfor for you, it will be more fire, we are here to enjoy, bivuze ngo 'Turaje mu Rwanda, tugiye kubataramira, bizaba bishyushye cyane(ari umuriro), turi hano ngo twishime.'
Aba basore baje bishimye cyane
Radio na Weasel baje kwitabira igitaramo “Kwibohora concert” kizabera i Kigali n’i Musanze aho bazafatanya na Mariya Yohana uzwi mu ndirimbo zo kubohora igihugu, itsinda Urban Boys, Bruce Melody,Two 4Real, Charly na Nina ndetse Kid Gaju.
Ibi bitaramo Radio na Weasel batumiwemo byateguwe na Promo One ifatanyije na Decent Entertainment, bikazabera i Kigali n'i Musanze. Ababiteguye bakaba bavuga ko igitaramo nk'iki gikozwe mu gihe cyo kwizihiza "kwibohora" kizajya kiba buri mwaka ku munsi wo kwibohora.
TANGA IGITECYEREZO