RFL
Kigali

Burundi: Umwe mu bagize Sauti Sol yasabye anakwa umukunzi we bamaranye imyaka itanu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2018 10:37
1


Umwe mu bagize itsinda ry’abanyamuziki bakomeye mu gihugu cya Kenya, Sauti Sol, Polycarp Otieon wamamaye nka Fancy Fingers yasabye anakwa umukunzi we Lady bamaranye imyaka itanu. Aba bombi baritegura gukora ubukwe bahamya isezerano ryabo mu minsi iri imbere.



Uyu musore Polycarp Otieno, azwi na benshi ku bw’ubuhanga yihariye mu gucuranga gitari muri iri tsinda rya Sauti Sol. Byarangiye asabye anakwa umukunzi we, Lady Mandy bamaranye imyaka itanu mu munyenga w’urukundo. Ni mu birori bikomeye byabaye mu mpera z’iki cyumweru bibera mu Burundi. Imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu Burundi irangwa n’umuco w’iki gihugu nk'uko tubikesha Tuko.co.ke.

Polycarp Otieno (middle) Lady Mandy(right) and Anyiko Owoko at the wedding

Polycarp Otieno (uri hagati ), n’umukunzi we Lady Mandy (uri iburyo) ndetse na Anyiko Owoko watashye ubukwe

Ibi birori byitabiriwe n’umujyanama w’iri tsinda rya Sauti Sol ndetse n’abahanzi barigize barimo: Bien-Aimé Baraza (umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanga mu gucuranga Piano), Willis Austin Chimano (umuririmbyi kabuhariwe uzi no guhuza amajwi ya bass na tenor) ndetse Savara Mudigi (umuhanga mu kuyobora amajwi, Producer n’umucanzi wa Gitari) bari mu ubu bukwe biyongera ku nshuti n’imiryango y’abarushinze.

Uyu musore Polycarp Otieno wasabye akanakwa umukunzi we, ari mu bakomeye mu itsinda rya Sauti Sol, ni Producer, umwanditsi w’indirimbo akaba na kabuhariye kuri gitari. Yagiye akorana n’amazina azwi y’abanyamuziki bakomeye mu gihugu cya Kenya.

Sauti Sol members during the ceremony

Bamwe mu bagize Sauti Sol batashye ubu bukwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hamisi5 years ago
    abarundikazi nibeza bakagira nuburanga ureke abanyarwandakazi bishimira amabuno atabwenge bafise bwukubaka





Inyarwanda BACKGROUND