Mu kurushaho kunezeza abakunzi ba muzika nyarwanda ndetse n’abakunzi babo bimaze kumenyerwa ko abahanzi bakorana indirimbo ibintu bigaragaza ubufatanye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
Museveni Ngabo James ari we Ndondo M7 ni umusore w'umunyarwanda uba mu gihugu cya Canada. Kuri ubu Ndondo M7 yasohoye amashusho y'indirimbo yakoranye n’umuhanzi umenyerewe kandi ukunzwe ku bw’ubuhanga yifitewe mu kuririmba, Jules Sentore. Indirimbo bakoranye ni iy’urukundo bayise ‘Ibanga’ aho baba bataka ubwiza w’umukobwa.
Ndondo M7 yakoranye indirimbo na Jules Sentore
Muri iyi ndirimbo higanjemo amagambo umusore ashobora kubwira umukobwa bakundana, amutaka anarushaho kumugaragariza urukundo. Ni indirimbo bashyize hanze iri kumwe n’amashusho yayo yatunganyirijwe mu Rwanda na Producer Fayzo umenyereweho gutunganya amashusho y'indirimbo za bamwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye mu muziki.
Umuhanzi Ndondo M7 uba muri Canada
Kanda hano urebe indirimbo ‘Ibanga’ ya Ndondo M7 na Jules Sentore
TANGA IGITECYEREZO