Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2017 ni bwo hari hitezwe igitaramo cyari kugaragaramo umuraperi ukomeye mu gihugu cya Tanzania Darassa, uyu mugabo ntiyahiriwe n'iki gitaramo dore ko yaje kuririmbira abatarenga 80 mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Kigali.
Igitaramo cya Darassa i Kigali kiyongereye ku bindi byinshi byagiye bitumirwamo abahanzi b’ibyamamare bikarangira bihombye bikomeye ndetse hakitabira abantu mbarwa. Igitaramo cya Darassa i Kigali na cyo ni uko byagenze, ubwitabire bwari hasi cyane, bitera igihombo ku bamutumiye. Ibi byabereye mu ihema rya Kigali Conference andExhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.
Ubusanzwe byari byitezwe ko igitaramo gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba icyakora igitaramo nyiri izina cyatangiye saa yine n’igice z’igicuku kubera umubare w’abantu wari muke cyane, kuri iyo saha umunyamakuru wacu yashiritse ubute abara abantu bari bateraniye ahabereye iki gitaramo nta numwe asize, abona abantu 77, harimo n'abateguye igitaramo abanyamakuru n'abandi banyuranye.
Saa 22:15 ni bwo Darassa yageze ku rubyiniro, uyu wari utegerejwe nk’umuhanzi mukuru yasanze abafana biciriye akaziga bari kubyiniramo ahita akinjiramo aririmbiramo hagati arinda asoza kuririmba atikojeje iby’urubyiniro. Darassa waririmbye indirimbo eshatu gusa, yabwiye abari aho ko uko byagenze atari ko byakabaye bigenda, ko atakabaye aririmba ariko abikoze kubera ko nabo bamweretse urukundo.
Hafi Saa yine n'igice ni uku byari byifashe
Benshi mu bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro barashinja abateguye iki gitaramo kutacyamamaza bihagije uko byakagombye. Ikindi buri wese yiboneraga ni uko nabo bake bari bitabiriye wabonaga ari abana baje gufana bagenzi babo bari mu itsinda rya Jaba Junior ribyina byatumaga hagaragara byibuza ubwiganze bw’abana batarengeje imyaka 20 muri iki gitaramo, gusa na none hari na benshi bashidikanyaga ku buhangange bw'uyu muraperi wo muri Tanzania ku buryo yashoboraga kubona abafana benshi i Kigali.
REBA AMAFOTO:
Abafana ni uku banganaga
Jaba Junior bari bafite bagenzi babo baje kubafana biyerekanye mu ndirimbo nk'ebyiriKJohn na P Pac ukorera Radio na Tv1 bari bumiweDarassa aho yasanze akaziga k'abafana niho yahiniye
Darassa yaririmbiye hagati mu ruziga kugeza igitaramo gihumuje
AMAFOTO:NSENGIYUMVA Emmy
TANGA IGITECYEREZO