Umuraperi Babou, umwe mu bahanzi bakiri bato kandi batanga icyizere muri muzika nyarwanda akomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo yagure muzika ye irenge imbibi z’u Rwanda igere no ku rwego mpuzamahanga.
Babou n'umujyanama we akaba na nyirarume Jerome Paterson
Uru rugamba rwo kwagura muzika ye Babou yagaragaje ko arukomeyeho abinyujije mu mashusho meza cyane y’indirimbo ye yise “So much to say”ubu yamaze kujya hanze nyuma y’igihe hakorwa akazi katoroshye ko gutunganya amashusho yayo.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Jerome Paterson umujyanama ndetse akaba na nyirarume w’umuraperi Babou yavuze ko aya mashusho y’iyi ndirimbo ari impano Babou yageneye abakunzi be mbere y’uko amurika alubumu ye ya kabiri, ndetse bikaba n’urugamba rwo kwagura muzika ya Babou ku rwego mpuzamahanga dore ko iyi ndirimbo yose iri mu rurimi rw’icyongereza.
Aya mashusho yafashwe ndetse anatunganywa na Bagenzi Bernard
Jerome Paterson yakomeje avuga ko aya mashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Bagenzi Bernard wo mu nzu(Label) ya Incredible ndetse bakaba baranishimiye uburyo aya mashusho yakozwe kuko ari kurwego rwiza kandi rutanga icyizere.
Babou mu mashusho y'indirimbo So much to say
Aya mashusho y’iyi ndirimbo “So much to say”asohotse mu gihe Babou arimo yitegura kumurika alubumu ye ya kabiri izajya hanze mbere ya noheri y’uyu mwaka w’2014.Album ye ya mbere yitwa Umwana ni imbuto akaba yarayimuritse mu mwaka w’2011 ubwo yari afite imyaka 10 gusa.
Reba hano amashusho y'indirimbo so much to say ya Babou
Twabibutsa ko Babou ari umuraperi ukiri muto dore ko afite imyaka 13 gusa akaba agiye kwimukira mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kuri College St Andre.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO