Akima Fanny ni umunyarwandakazi uri mu bakobwa 25 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’Igihugu cy’u Busuwisi [Miss Suisse Francophone]. Ni irushanwa ritegurwa rigahuriza hamwe abakobwa bavuga ururimi rw’Igifaransa.
Ku rubuga rw’iri rushanwa baravuga ko iki gikorwa cyo gutoranya Miss Suisse Francophone kizaba tariki ya 09 Kamena 2018. Ku isaha ya saa moya z’umugoroba ku isaha yo mu Busuwisi amarembo azaba afunguye ku bashaka kuzakurikirana iri rushanwa. Saa mbili n’igice z’umugoroba ni bwo umuhango nyirizina uzaba utangiye naho Saa tanu n’igice z’ijoro, umukobwa wegukanye ikamba azaba amaze kumenyekana.
Akimana Fanny ahataniye ikamba mu Busuwisi
Ibi birori bizabera ahitwa Casino Barriere de Montreux ku muhanda wa The Théâtre 9 CH-1820 Montreux. Abagize akanama nkemurampaka batazanga amanota kuri 70%, naho 25% azatangwa n’abateguye iki gikorwa, 5% atangwe binyuze mu gutora umukobwa kuri internet. Uyu munyarwandakazi Akimana Fanny w’imyaka 21 uhataniye ikamba n’abakobwa 24 asanzwe ari umunyeshuri muri imwe muri Kaminuza ibarizwa muri Suisse, areshya na 1.79cm.
Uyu muhango wo gutora Nyampinga w’u Busuwisi uvuga ururimi rw’Igifaransa uzahurirana n’ibirori kandi byo gutora rudasumbwa [Mister Suisse Francophone 2018].
Akimana Fanny ari ku rutonde rw'abahataniye ikamba
TANGA IGITECYEREZO