RFL
Kigali

Umunyarwanda mu basore b’ibituza bahataniye ikamba rya Mister Africa International 2018

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/11/2018 13:50
6


Umunyarwanda Niyirora Shongore Divic ari mu mubare w’abasore b'ibituza bafite inkomoko ku mugabane wa Afurika bahatanira kwambara ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika, Mister Africa International 2018.



Niyirora Shongore Divic ni we ufite ikamba rya Mister Elegancy Rwanda 2018. Uyu musore wamaze gushyirwa mu bahatanira ikamba rya Rudasumbwa w'Afurika, yabwiye INYARWANDA ko ibyo yasabwaga byose yamaze kubishyira ku murongo. Avuga ko abategura iri rushanwa, bamaze kubisakaza ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa.

Yagize ati “Byarangiye, bamaze kunshyira ku mbuga nkoranyambaga zabo. Byarangiye byose mu ijoro ryakeye.” Yavuze ko icyatumye adahita atangazwa mu mubare w’abahatanye muri iri rushanwa ari uko hari amadorali agera kuri 200 yasabwaga abategura irushanwa rya Miss&Mister Elegancy Rwanda.

 dici

Niyirora byemeje ko ahataniye ikamba mu irushanwa Mister Africa International

Uyu musore avuka mu muryango w’abana babiri. Ni imfura mu muryango. Ise yitwa Niyirora Alfred, Nyina akitwa Uwizeye Betty. Yavukiye i Kinyinya mu karere ka Gasabo, ubu batuye i Nyamirambo ahazwi nko kwa Mutwe, ni mu mujyi wa Kigali.

Amashuri abanza yayize kuri College don Bosco i Rushaki mu karere ka Gicumbi. Amashuri yisumbuye yayize kuri Groupe Scolaire Shyogwe mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Yize ishami ry’Imibare, Ubumenyi bw’isi n’Ubugenge (MPG), ubu aritegura kwinjira muri Kaminuza, yagize amanota 49. Yifuza ko yaziga icungamuto.

Kugeza ubu, ibihugu bifite ba Rudasumbwa muri aya marushanwa ni: Zimbabwe, Ghana, Togo, Angola, Benin, Botswana, Burundi, Cameroon, Cape Verde, Central Africa, Comoros, RDC, Ethiopia, Gambia, Ivory Coast, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, South Africa, Tanzania, Uganda, Zambia, Congo Brazaville, Great Britain.

Iri rushanwa rigiye kongera kubera muri Nigeria, umwaka ushize ryegukanwe n’umunyarwanda Ntabanganyimana Jean De Dieu wamenyakanye nka Jay Rwanda. Ikinyamakuru Talkmedia cyanditse ko irushanwa rya Mister Africa International rihatanyemo ibihugu bigera kuri 20. Iri rushanwa rizasozwa kuya 02 Ukuboza 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Klf5 years ago
    Amabara amabara amabara hahahahahhabahabbbbabbbbb
  • Kaka5 years ago
    Hahahhhh! Niba arabasore bibituza uyu atsinzwe atiriwe aburana kabisa
  • Ben5 years ago
    Hhhhh arko inyarwanda namwe ntimugasebanye....ngo umusore w ibituza!!!hhhhhhh mwari kuvuga umwana wisize amavuta menshi
  • Nina5 years ago
    None c koko kuyumugabo mbona areba imirari ubu bizavamo kweli???? Ikindi kuki yifotoza ahisha isura ye nukuberiki? Sha uyu muntu rwose wapi ndabona ntakavamo,nimugufi a gataye gato udutuza wapi uyu aradusebeje abamutoye ntagushishoza keretse wenda niba afitubumenyi bwihariye naho outside zero kbs
  • corneille5 years ago
    hhhhhhhh ngo amatuza!!!!! yo nihafi yantayo ahubwo ndabona yarakoze utubere, iriya taille ntago iri sexy kdi nabonye abobahanganye bubatse kabsa. niba amatuza ari muri criteria ntiyirirwe ajya Nigeria kabsa
  • Innocent5 years ago
    narumiwe naza giti zageze muba judgers? imitsi gusa ni ibituza cg namwe ntimuzi kureba?





Inyarwanda BACKGROUND