RFL
Kigali

Miss Umunyana Shanitah yerekeje muri Nigeria yizeza abanyarwanda kwegukana ikamba rya Miss University Africa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/11/2018 9:21
2


Umukobwa witwa Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yerekeje mu gihugu cya Nigeria guhatanira ikamba ry’ubwiza rihurije hamwe abakobwa biga muri Kaminuza zitandukanye zo ku mugabane w’Afurika (Miss University Africa 2018).



Mu gitondo cy’uyu wa 14 Ugushyingo 2018 ni bwo Miss Umunyana Shanitah yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yerekeje muri Nigeria ahari kubera amarushanwa y’ubwiza, ku nshuro ya cyenda. Yaherekejwe n’abo mu muryango we barimo umubyeyi we ndetse n’abavandimwe be babiri.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Umunyana w’imyaka w’imyaka 20 y’amavuko yavuze ko imyiteguro imuganisha muri iri rushanwa yagenze neza, bityo akaba yizeye ko azegukana ikamba muri iri rushanwa ry’ubwiza rya Miss University Africa. Yagize ati “Nabizeza ko nzagerageza gukora uko nshoboye kugira ngo nzane ririya kamba mu rugo, kuko n’ishema ku gihugu cyacu.”

Umunyana yavuye i Kigali ku isaha ya saa tatu (9h:00’) za mu gitondo. Aragera muri Nigeria ku isaha ya saa sita n’igice (12h:30’). Yavuze ko kugenda kuri uyu wa Gatatu ari uko abategura irushanwa batanze iminsi itandukanye yo kugera muri iki gihugu. Ati “Twese nk’uko turi abakobwa 54 ntabwo baduhaye igihe kingana, hari n’abandi bavuye mu bihugu byabo baje hano turi bujyanye, bari bugende nyuma yacu. Biterwa n’amasaha baduhaye.”

Umunyana Shanitah

Umunyana Shanitah yari aherekejwe n'abavandimwe be babiri

Uyu mukobwa kandi yavuze ko yabashije kuganira na Umutoniwase Linda wari uhagarariye u Rwanda umwaka ushize wa 2017 muri iri rushanwa, amuganiriza bicye by’ingenzi kuri iri rushanwa azifashisha. Yavuze ko ejo ku wa kane tariki 15 Ugushyingo 2018 ari bwo bazatangira umwiherero w'abakobwa bose uzasozwa ku wa 30 Ugushyingo 2018 ari nabwo hazamenyakana umukobwa uhigitse abandi.

Ku wa 13 Ugushyingo 2018 ni bwo abakobwa baturuka mu bihugu nka: Seychelles, Togo, Senegal, Guinea Bissau, Mauritania n’ahandi batangiye kugera muri Nigeria. Umunyana Shanitah azagaruka mu Rwanda, ku wa 02 Ukuboza 2018. Miss University Africa (MUA) ni irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza, ryatangijwe muri 2010. Ritandukanye n’andi marushanwa nka Miss America ndetse na Miss Earth kuko abakobwa bahatanira ikamba badasabwa kwambara ‘Bikini’.

Iri rushanwa ryatangijwe n’umushoramari Taylor Nazzal. Rihatanamo abakobwa 54 baba bahagarariye ibihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika. Umukobwa wegukanye ikamba ahabwa amadorali 50,000 $, imodoka n’ibindi. Ikamba ry’umwaka ushize ryegukanwe na Lorriane Nadal wo mu gihugu cya Mauritius, ni ikamba yegukanye ku wa 02 Ukuboza 2018 mu birori byabereye ahitwa Port Harcourt mu mujyi wa River State.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UMUNYANA SHANITAH

AMAFOTO:

Image may contain: 1 person, smiling

Umukobwa uhagarariye Seychelles.

Umukobwa wo muri Togo.

Image may contain: 1 person, smiling, standing

Umukobwa wo muri DRC.

Image may contain: 1 person, smiling, standing

Umukobwa wo muri Malawi.

Image may contain: 2 people, people smiling, people standing

Umukobwa wo muri Comoros.

Image may contain: 1 person, smiling, standing

Umukobwa wo muri Algeria.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd5 years ago
    naba nawe rata ntiwashyizeho bya binyagwa by'ibiplante, courage kandi bonne chance, kimwe na miss Rwanda yagize neza rwose, naho Anastasie yarakidukoze yagiye yambaye ingofero
  • Nsengiyumva Gedeon5 years ago
    sha tumusabiye umugisha kumana twizeyeko bizagenda neza agahesha urwanda rwacu ishema.





Inyarwanda BACKGROUND