Kuri uyu wa Kane tariki 12 Nyakanga 2018 ni bwo umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, Claude Kwizigira yasezeranye imbere y’amategeko na Umubyeyi Clarisse bagiye kubana akaramata, isezerano bagiriye imbere y'amategeko, inshuti zabo n'imiryango yabo.
Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye ku murenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Witabiriwe n’abantu banyuranye ariko barimo n’abanyamakuru bagenzi ba Claude Kwizigira ukorera Radio na televiziyo by’u Rwanda. Kwizigira Jean Claude usanzwe ari umunyamakuru w’imikino akaba n’umusesenguzi kuri RBA azakora ubukwe n’uwo yihebeye Umubyeyi Clarisse kuwa 21 Nyakanga 2018. Aba bombi bagiye guhamya isezerano ryabo nyuma y’urugendo rw’ubushuti n’urukundo ruhamye rumaze imyaka 15.
Impapuro z’ubutumire ‘invitations’ mu bukwe bwa Kwizigira Claude na Umubyeyi Clarisse zigaragaza ko, Gusaba no Gukwa bizaba tariki ya 21 Nyakanga 2018 kuri Romantic Garden iherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Gusezerana Imbere y’Imana byo bizabera mu rusengero rwa Hope in Jesus Ministries ruherereye ku Gishushu. Abatumiwe muri ubu bukwe bazakirirwa muri Romantic Gardern ku Gisozi, ni ku muhanda KG 14 ave.
REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE UBWO ABA BOMBI BASEZERANAGA
Byari ibyishimo ubwo bumvaga inyigisho za nyuma Abanyamakuru ba RBA bari baje kumushyigikiraBwari bwatashyweClaude Kwizigira akaba arabirahiriyeUmubyeyi Clarisse nawe arahiriye kubana na Kwizigira ClaudeNyuma yo kubirahirira baranabisinyiraMahoro Nasri ukorera Flash Fm nawe yari yaje kwiga ibibera muri uyu muhangoAriane Uwamahoro nawe yababajije iby'uyu munsiUmubyeyi Clarisse yasutse amariraByari ibyishimo nyuma y'imyaka 15 bakundana
AMAFOTO: CYIZA Emmanuel -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO